Ikiryabarezi: Iyumvire amagambo Amag The Black yatuye abakobwa bose

Ikiryabarezi: Iyumvire amagambo Amag The Black yatuye abakobwa bose

| | Yasomwe inshuro 1,646 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuraperi nyarwanda Amag The Black wamenyekanye cyane mu ndirimbo za Hip Hop hano mu Rwanda yashyize hanze indi ndirimbo nshya yitwa Ikiryabarezi gusa ikomeje kuvugisha abantu benshi amagambo bitewe n’udukoryo turi muri iyi ndirimbo

amag-the-black

Iyi ndirimbo irimo amagambo menshi arasa abakobwa barya utwabandi bakoresheje guteka imitwe, ndetse abakobwa benshi bakaba bakomeje kwibaza impamvu Amag The Black abasibira inzira zabo

Uretse iyi ndirimbo, Amag The Black yagiye ashyira hanze izindi zitandukanye zirasa abakobwa cyane harimo nka Care, Onapo n’izindi zitandukanye gusa ikiryabarezi cyo gikomeje kuvugisha abantu benshi cyane bibaza aho yakuye amagambo akarishye nkariya

Amagambo yavugishije abantu cyane harimo nk’aho avuga ko Rwatubyaye Abdul ari ikiryabarezi ku bafana ba Rayon Sport, ibi byatumye iyi ndirimbo isakara igihugu cyose kugirango nabo biyumvire amagambo akarishye arimo

Image result for rwatubyaye abdul
Rwatubyaye Abdul wiswe ikiryabarezi

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Evydecks urimo gukorera mu nzu itunganya umuzika ya Touch Entertainment, ndetse n’amashusho yayo akaba azasohoka vuba aha

Kanda hano wiyumvire iyi ndirimbo ya Amag The Black iri kuvugisha benshi:

NO COMMENTS

Leave a Reply