Imbaraga z’abanyeshuri mu gusohoza ubutumwa bwo kugaruka kwa Yesu buheruka.

Imbaraga z’abanyeshuri mu gusohoza ubutumwa bwo kugaruka kwa Yesu buheruka.

| | Yasomwe inshuro 280 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abanyeshuri b’abadivantiste biga mu mashuri makuru ya kaminuza batangaza ko bafite imbaraga n’ubushake bwo gusohoza ubutumwa bwo kugaruka kwa Yesu buheruka muri gahunda y’umurimo w’ ivugabutumwa ku isi yose PCM (Public Compus Ministries).

Umubare munini w’abanyeshuri b’abadivandiste biga muri za kaminuza zitandukanye wiganjemo cyane cyane urubyiruko witeguye kugaragaza uruhari rwabo mu murimo w’ivugabutumwa muri hagunda iteganyijwe kubera ku isi hose izwi nka PCM.

Image result for public campus ministries

Iyi wikendi (Weekend) amatorero y’abadivantiste akorera muri za kaminuza biteganyijwe ko azajya gukorera gahunda z’amasengesho zose hanze mu matorero abakikije. Umwe mu bakuru b’itorero rikorera muri kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Nyarugenge ASSA KIST KHI Andrew Mateso mu kiganiro n’umunyamakuru wa Touchrwanda yatangaje ko iyi gahunda ije kongera ubusabane hagati y’amatorero ya Kaminuza n’amatorero azengurutse hafi yabo.

Ati “PCM ije kwongera ubusabane hagati y’amatorero ya za kaminuza n’amatorero azengurutse hafi yayo.” Akomeza avuga ko uyu ari we mwanya wo kugaragaza ko abanyeshuri nabo bafite imbaraga n’ubushake bwo gusohoza ubutumwa buheruka bwo kugaruka kwa Yesu.

Imwe mu nyugu y’iyi gahunda bateganya kungukiramo Mateso atangaza ko ari kimwe mu bikorwa bitegura ivuna ridasanze rizabera mu Rwanda TSI (Total Student Involvement) bisobanuye abanyeshuri bose mu murimo w’ivugabutumwa.

csm_colombia_universities_02d4ec5cce

Ati “PCM itegura ivuna ridasanzwe rizakorwa n’abanyeshuri mu gihe kiri gutegurwa mu kiswe TSI (Total Student Involvement) rizabera hano mu Rwanda.”

Iyi gahunda avuga ko iri butangizwe n’igitaramo kidasanzwe uyu munsi ikazasozwa ku cyumweru hakorwa umuganda udasanzwe uzakorwa n’abanyeshuri.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply