Imboni z’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda ziyemeje kubuharanira

Imboni z’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda ziyemeje kubuharanira

| | Yasomwe inshuro 128 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku kacyiru, kuri uyu wa kane tariki ya 1 Ukuboza 2016, hateraniye inama nyunguranabitecyerezo y’umunsi umwe yahuje imboni z’uburinganire 52 ziturutse mu mitwe itandukanye ya Polisi y’u Rwanda, ikaba yari igamije kungurana ibitekerezo hagamijwe kunoza akazi k’imboni z’uburinganire mu turere zikoreramo ngo bafatanye kuzishakira umuti.

Imboni z’uburinganire

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, umuyobozi w’ishami rishinzwe abakozi n’iterambere muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga, yashimye izi mboni akazi zikora, azibwira ko ibyemezo bifatirwa mu nama zitandukanye zo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigomba no gushyirwa mu bikorwa aho zikorera.

Yavuze ati:”Iyi nama ibabere ingirakamaro, mugaragarizemo ibibazo bituma mudatunganya akazi mushinzwe neza, n’ibibazo abapolisikazi bahura nabyo aho mukorera, maze mufatire hamwe ingamba zo kubikemura, n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzabigendereho mu kubifataho imyanzuro.”

Muri iyi nama imboni z’uburinganire zongeye kwibutswa uruhare rwazo mu gutsimbataza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, haba muri Polisi y’u Rwanda, mu miryango y’abapolisi n’iy’abaturarwanda muri rusange.

Superintendent of Police (SP) Pelagie Dusabe ushinzwe iterambere ry’uburinganire muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko inama nk’izi zituma abayitabiriye bahanahana ubunararibonye ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, aho yavuze ati:”Buri wese avuga imbogamizi akunda guhura nazo mu kwimakaza iri hame, dore ko zigiye zitandukanye ukurikije aho buri wese akorera, abandi bakamugira inama z’uko yabikemura.”

Yavuze kandi ko inama nk’izi ari ingirakamaro kuko zifasha mu kumenya intera ihamye ry’uburinganire rigezeho mu mitwe itandukanye ya Polisi y’u Rwanda, bigatuma tumenya ibyihutirwa byo gufasha izi mboni ndetse n’ibikwiye gukorwa mu rwego rwo kwimakaza umuco w’ihame ry’uburinganire haba muri Polisi y’u Rwanda by’umwihariko no mu muryango nyarwanda muri rusange.

NO COMMENTS

Leave a Reply