Imbuto nziza iterwa ibuye- Aline Gahongayire

Imbuto nziza iterwa ibuye- Aline Gahongayire

| | Yasomwe inshuro 1,125 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma yo gutandukana n’umugabo we akavugwa  mu itangazamakuru cyane, Aline Gahongayire atangaza ko n’ubwo yavugwa amagambo mabi abantu bakamureka uwo yegamiye atanyeganyega kandi ko ibimubaho biba bifite impamvu.

gahonga
Imyambarire ye yavugishije benshi

Aline Gahongayire wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda ndetse no gutoza abakobwa bashaka kuba ba nyampinga avuga ko n’ubwo yakunzwe kuvugwaho amagambo atari meza ibimubaho bitazamuca intege ariko cyane cyane akanenga abanyamkuru by’umwihariko bakora mu iyobokamana.

Mu kiganiro yagiranye na Kt radio, Gahongayire avuga ko abanyamkuru bakora mu iyobokamana (Gospal) hari amagambo mabi bandika kuri we ibi bigatuma impano nyinshi z’abagore bagenzi be zisinzira zigakomeza kuryama kubera gutinya kuvugwa mu itangazamakuru.

Akomeza anenga abanyamakuru batanga amakuru atari yo agashimangira ko abakora mu iyobokamana (Gospel) bakwiye gutangaza inkuru nziza aho kuba batangaza ibintu bibi bituma mamwe bahagarika kuririmba bitewe no kuba baba bavuzweho amagambo mabi ndetse banabeshyerwa.

Agira ati“Urabona bamwe na bamwe bagiye babivamo kubera ko babavuze, bababeshyeye ariko gosipo (gospel) bivuze inkuru nziza”

gahongayire

Akomeza avuga ko gusenya mugenzi wawe bitavuze ko ibyananiranye aribwo ugiye kubyamamaza ahubwo akavuga ko wagakurikije amahame y’ijambo ry’Imana. Abanyamakuru bakwiye guhamagara nyiri ubwite cyangwa bagahamagara umukuru w’itorero byananirana akaba aribwo bamutenga.

Abajijwe mu myaka icumi ishize niba hari ikintu cyamubabaje yavuze ko hari byinshi byamuvuzweho  bibi ariko bitamuca imbaraga na mba kuko imbaraga azikura muri Kristo Yesu.

Ku magambo menshi yavuzwe ko yatandukanye n’umugabo we Gahongayire avuga ko kuba yaratandukanye nawe, yabyara,atabyara bitazamubuza gukorera Imana  we icyo yitayeho ari ugukorera Kristo Yesu atitaye ku byo abantu bavuga.

Ati “Nyewe nitekerejeho nk’umuntu nta nubwo nakabaye ngisohoka ibyo abantu bavuga ni burabura nitaye ku cyo Imana irimo iramvugaho ntabwo binsha intege.”

umugabo
Uwahoze ari umugabo wa Gahongayire

Gahongayire mu minsi ishije akaba yari yarerekeje muri Amerika gukorerayo ibitaramo mu bice bitandukanye kandi atangaza ko hari byinshi yungukiyeyo nko kuba hari abahanzi ndetse n’amatorero bagiranye amasezerano yo kuzakorana.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply