Imibereho mibi, kumara imikino ine idatsinda Gicumbi FC iraza kwikura imbere ya...

Imibereho mibi, kumara imikino ine idatsinda Gicumbi FC iraza kwikura imbere ya Rayon Sports.

| | Yasomwe inshuro 427 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya Rayon sports iri ku mwanya wa kabiri inyuma y’ ikipe ya APR FC iraza gukina n’ ikipe ya Gicumbi FC imaze igihe idatsinda, umukino uza kubera kuri stade ya kigali ni ku munsi wa 25 wa shampiyona.

Rayon Sports, iherutse gutakaza amanota inganya na Sunrise FC irasabwa kudatakaza umukino n’umwe muri 7 isigaranye mu gihe yaba yifuza kwegukana igikombe. Rayon Sports igiye gukina na Gicumbi FC imaze imikino 4 ikurikiranye itsindwa .

????????????????????????????????????
Umukino ubanza ikipe ya Rayon sports yatsinze Gicumbi 2-0

Ikipe ya Gicumbi FC yitwara nabi muri iyi minsi aho imaze igihe idatsinda, ahanini bitewe n’imiyoborere dore ko mu minsi yashize havuzwemo imibereho mibi y’abakinnyi aho babagaho nabi ndetse ntibanahembwe.

Gutsinda umukino baza gukina na Rayon Sports ishaka igikombe bishobora kugora umutoza Ruremesha Emmanuel umaze iminsi yemeza ko iyi kipe yagize ibibazo byinshi ahanini bishingiye ku mikoro hagatubitiraho imikino yegeranye.

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 52 inyuma ya APR FC ifite amanota 55 irashaka amanota 3 ngo ikomeze kwizera igikombe cya shampiyona.

Nyuma yo gutakaza amanota imbere ya Sunrise FC, umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma yavuze ko bagize imbogamizi z’ikibuga; afite intego y’uko nta wundi mukino agomba gutakaza.

Mu mukino ubanza, Rayon Sports yatsindiye Gicumbi FC iwayo ibitego 2-0 byatsinzwe icyo gihe na Ismaila Diarra ukomoka muri Mali warukinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe.

Kuva muri 2013, aya makipe amaze gukina imikino 5, muri yo Rayon Sports yatsinze imikino 4 naho Gicumbi FC itsinda umukino 1, mu gihe aya makipe ataranganya na rimwe.

Rayon Sports irakina uyu mukino yagaruye abakinnyi bayo Nshuti Xavio, Imanishimwe Djabel na Muhire Kevin bari mu Mavubi U-20 na rutahizamu Kasirye utarakinnye umukino wa Bugesera na Sunrise FC kuko yari iwabo muri Uganda.

Undi mukino uteganyijwe ni Bugesera FC irakira Sunrise FC birakinira i Nyamata. Indi mikino izakomeza ejo taliki 18 Gicurasi 2016.

 

NO COMMENTS

Leave a Reply