Imikino Paralempike iratangizwa kuri uyu wa Gatatu

Imikino Paralempike iratangizwa kuri uyu wa Gatatu

| | Yasomwe inshuro 127 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Imikino Paralempike iratangizwa ku ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Nzeli 2016 muri Sitade ya Maracana i Rio de Janeiro muri Brazil.

????????????????????????????????????

Delegasiyo y’u Rwanda ikaba yiteguye guserukana imyambaro ya Kinyarwanda mu muhango wo gutangiza ibi birori.

Ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda y’abagore ya Sitting Volleyball, abakinnyi bose bameze neza, ubu batozwa n’umutoza mukuru Peter Karreman wasanze abakinnyi hano muri Brazil avuye mu Buhohande. Uyu mutoza akaba afatanya na Jean Marie Nsengiyumva watangiye gutoza aba bakinnyi bakiri i Kigali.

????????????????????????????????????

Muvunyi Hermas nawe akorera imyitozo ku kibuga cyegereye Sitade ya Olempike izakira amarushanwa y’imikino ngororamubiri (Athletics), aho akomeje kwitoza mu kwiruka metero Magana ane no mu kwiruka metero igihumbi na Magana atanu abifashijwemo n’umutoza we Aimable Sibomana.

????????????????????????????????????

Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball izakina umukino wa mbere kuwa Gatandatu tariki ya 10 Nzeli aho izahura n’u Bushinwa guhera saa yine zo muri Brazil ni ukuvuga saa kumi zo mu Rwanda.

????????????????????????????????????

Muvunyi nawe mu kwiruka metero 400 azasiganwa mu cyiciro cya mbere kuwa 16 z’uku kwezi saa yine n’igice zo muri Brazil ni ukuvuga saa kumi n’igice zo mu Rwanda naho akine mu cyiciro cya nyuma muri 1500m, kuri uwo munsi mu masaha ya ni mugoroba.

????????????????????????????????????

 

????????????????????????????????????

Umuhango wo gusoza iyi mikino uzaba kuwa  18b Nzeli 2016.

NO COMMENTS

Leave a Reply