Imirambo 2 imaze gutoragurwa mu matongo 2 atandukanye mu cyumweru kimwe

Imirambo 2 imaze gutoragurwa mu matongo 2 atandukanye mu cyumweru kimwe

| | Yasomwe inshuro 151 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuwa 9 Mutarama 2017 mu gihu cy’I Burundi hatoraguwe umurambo w’umugabo mugace ka Gihosha komini Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura .

kuri uyu wa Gatandatu mu ijoro ryo kuwa 8 Mutarama 2017 rishyira  ku Cyumweru nibwo hatoraguwe umurambo w’umugabo, utoragurwa mu nzu itabamo abantu(itongo).

Urupfu rw’uwo mugabo rwemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu gihugu cy’i Burundi  Moise Nkurunziza , avuga ko iyo nkuru ari yo koko, ko hatoraguwe umurambo w’umugabo mu nzu itabamo abantu mu gace ka Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura  ahazwi nko Ku Uwintereka, yakomeje avuga ko kugeza ubu  batari bamenya ikishe uyu mugabo cyangwa se ngo bamenye icyo yazize, gusa ngo haracyakorwa iperereza kubijyanye n’iyicwa ry’uyu mugabo, cyane ko ngo basanze umurambo w’uyu mugabo ntagikomere cyangwa se amaraso kuri uyu murambo.

Si uyu murambo watoraguwe gusa kuko hari kuvugwa itoragurwa ry’undi murambo watoraguwe kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize kuya 7 Mutarama 2017.

Uyu murambo bivugwa ko wishwe muburyo butangaje, n’umurambo nawo watoraguwe mu nzu itabamo abantu ku muhanda wa Mbere mu gace ka Musaga Komini ya Muha, aho bahasanze umurambo uziritse amaboko n’amaguru yombi hanyuma bawukuramo amaso.

Amakuru atangwa na Polise y’i Burundi avuga ko uwo murambo utamenyekanye  kubera uko uwo muntu yishwe akuwema amaso n’ibindi bice by’umubiri akicwa iyica rubozo, gusa ngo haracyakorwa iperereza ku iy’icwa ry’uwo muntu.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply