Imodoka ipakiye inzoga zitemewe yafashwe na Polisi

Imodoka ipakiye inzoga zitemewe yafashwe na Polisi

| | Yasomwe inshuro 104 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ishami rya Polisi rirwanya inyerezwa ry’imisoro n’amahoro inzoga zitemewe(Revenue Protection Unit RPU ) ryafatiye mu muhanda Gatuna Kigali , imodoka ipakiye amakarito 40 y’ inzoga zitemewe zirimo iya Blue Sky, Kitoko na Red gin, zose zitemewe ndetse zishyirwa mu rwego rw’ibiyobyabwenge hano mu Rwanda.

 

Iyi modoka, Mitsubishi Fuso RAC 008U yafashwe mu ma saa munani z’igitondo mu murenge wa Jabana, akarere ka Gasabo.

Umuyobozi wa RPU, chief Superintendent Sam Bugingo yavuze ko bahawe amakuru n’abaturage bo muri Gicumbi, ko imodoka ipakiye izi nzoga yerekeje I Kigali.

CSP Bugingo yagize ati:”Mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, twabonye amakuru y’abaturage b’inyangamugayo atumenyesha iby’iyi modoka , yari irimo gupakira amakarito asa n’arimo ibintu bitemewe kuko babihishaga.”

Yagize ati:”Twakoranye n’abaturage mu gukurikirana  iyo modoka; hagati ariko aho  abapolisi bakora muri iri shami (rishinzwe kurwanya inyerezwa ry’imisoro n’amahoro) barimo  bayishakisha uruhindu , ariko  ubwo yabonaga agiye kugwa muri bariyeri ya Polisi y’i Nyacyonga, uwari uyitwaye yayitanye n’izo nzoga hafi aho aragenda.”

Yakomeje agira ati:”Iyo modoka yarafashwe  ijyanwa aho  iryo shami rikorera i Gikondo, ariko iperereza rirakomeje kugira ngo hafatwe uwari uyitwaye  ndetse na nyirayo,  kandi nibaramuka bafashwe ; bizatuma n’abandi babifitemo uruhare bafatwa. ”

CSP Bugingo yashimye abaturage batanze amakuru yatumye iyo modoka n’inzoga zari ziyipakiyemo  bifatwa, aha akaba yaravuze ko ubwo bufatanye ari umusaruro uturuka ku bukangurambaga Polisi y’u Rwanda ikora hirya no hino mu gihugu; aho abaturage basabwa kwirinda ibyaha muri rusange.

Yagize na none ati:”Abaturage bagira uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu kuduha amakuru atuma dufata ababikoze ndetse aho bishoboka tukabikumira.”

Yarangije agira ati:” Twongereye ubukangurambaga cyane cyane bugenewe abaturiye imipaka ku ruhare rwabo mu kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge na magendu; kugaragaza inzira ababicuruza bakoresha no kuzikoramo imikwabu, kimwe no gushyiraho za bariyeri zigenzura ,zaba iz’akanya gato cyangwa umwanya munini.”

Yavuze ko ibi bikwiye kubera urugero n’umuburo  ku bantu bose bakiri mu bucuruzi nk’ubu bw’ inzoga zitemewe kuko nta mahwemo bazahabwa.

NO COMMENTS

Leave a Reply