Impamvu Miss Rwanda 2015 atajya yisukisha

Impamvu Miss Rwanda 2015 atajya yisukisha

| | Yasomwe inshuro 3,591 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE
 Miss Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane mu bihe bitandukanye, aba yasokoje gutya (Ifoto/Ububiko)

miss-kundwa-doriane

Kundwa Doriane, Nyampinga w’u Rwanda wa 2015 akunze kugaragara afite imisatsi yasokoje mu buryo bumwe, ntajya yisukisha ngo ahindure imideli nk’uko abandi bakobwa babigenza kuko ari byo bimubera.

Hari abibaza impamvu Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane ahora agaragara afite imisatsi idahinduka.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye nawe atangaza ikibimutera.

Miss Kundwa yagize ati “sinkunda guhindagura uburyo bwo gusokoza imisatsi, kuyisokoza nyimanuye mu maso, mbona bimbera kandi biranyorohera, binatuma mbasha kugira isuku mu mutwe”.

Gusuka(imideli yo kuboha imisatsi mu buryo butandukanye), ngo Doriane asanga bitatuma abasha koga mu mutwe mu gihe abishakiye, bikaba byamubangamira akumva ko ari kugendana umwanda.

Uyu nyampinga w’u Rwanda wa 2015 yagize ati “imisatsi aho mbishakiye njya muri salo bakameseramo, cyangwa nkaba nanabyikorera mu rugo, ibisuko rero siko byose bimeswa, ni yo mpamvu mpitamo kugumana imisatsi, kandi nkayikunda irekuye imanutse mu isura”.

Mu birori cyangwa mu butemebere agira, Miss Kundwa yumva ntacyo bimutwaye kuba atahinduye insokozo, kuko asanga ari byo bimuha amahoro, kandi bitanamutwara umwanya.

Ati “sinkunda gutinda nsokoza, bishobora gutuma nkererwa gahunda mfite, ahubwo mfata igisokozo nkahita manura imisatsi nk’uko bisanzwe, nkajya aho nateganyije ku masaha niyemeje”.

Haba hari igihe kizagera Kundwa akaba yakwisukisha?

Aha yavuze ko mbere yo gutorerwa kuba nyampinga, hari ubwo yajyaga anyuzamo akisukisha, icyo gihe yari umunyeshuri.

Aho yigaga hari ubwo abakobwa basabwaga gusuka, ariko arangije byagiye bimuvamo, akaba ari nayo mpamvu yumva kongera kwisukisha atabiteganya, keretse habaye nk’indi mpamvu itari mu bushake bwe.

Atorerwa kuba “Miss Rwanda wa 2015”yari yahinduye insokozo, bitewe n’uko abari bashinzwe kwita ku bwiza ari bo bababwiraga iyo bakwiye gushyiraho.

NO COMMENTS

Leave a Reply