Impanuka ya bisi yahitanye abana batandatu mu mujyi wa Chattanooga

Impanuka ya bisi yahitanye abana batandatu mu mujyi wa Chattanooga

| | Yasomwe inshuro 191 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Muri leta ya Tennessee muri Amerika, imodoka itwara abana b’abanyeshuri yakoze impanuka abana batandatu barapfa abandi batari bake barakomereka mu mujyi wa Chattanooga.

_92599684_hi036519658Iyi bisi itwara abana bari hagati y’imyaka icumi, yakoze impanuka mu masaha ya saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa mbere.

Nkuko bigaragara ku mafoto, iyi modoka yaguye mu biti ndetse bivugwa ko yaba yatewe n’umuvuduko mwinshi.

Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa chattabooga Fred Fletcher, yavuze ko iperereza riri gukorwa rigaragaraza ko umuvuduko mwinshi uri mu byatumye impanuka iba.

Yakomeje avuga ko umushoferi ari guhatwa ibibazo,  akaba ari no gukorwaho iperereza nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

_92599688_hi036519644Umuvugizi w’akarere yavuze ko abana batanu babonywe bapfiriye ku nkengero z’umuhanda ,undi mwana akaba yapfiriye kwa mu ganga. Yavuze ko abana 39 aribo bakoze impanuka muri bo 23 bakaba bajyanywe mu bitaro n’imbangukiragutabara.

Umuyobozi w’akarere ka Chattanooga Andy Berke, yasabye ababyeyi kujya ku ishuri aho kujya ahabereye impanuka. Akaba yasabye abantu gusengera imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka.

NO COMMENTS

Leave a Reply