Impunzi za Somaliya ziri kwirukanwa ku ngufu muri Kenya

Impunzi za Somaliya ziri kwirukanwa ku ngufu muri Kenya

| | Yasomwe inshuro 203 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Imiryango itegamiye kuri leta yatangaje ko igihugu cya Kenya kiri guhonyora amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi, aho kuri ubu iki gihugu kiri kwirukana ku ngufu impunzi za Somaliya gicumbikiye.refugee-703x422Igihugu cya Kenya cyavuze ko inkambi ya Dadaab igomba gusigaramo ubusa, kandi bigomba kugenwa n’amategeko mpuzamahanga, gusa Inama ishinzwe Impunzi yo muri Noruveje, kuri uyu wa mbere yatangaje ko gutaha kw’impunzi ari igikorwa cy’ubushake nta muntu ubihatiwe.

Umunyamabanga mukuru w’inama ishinzwe impunzi ya NRC, Jan Egeland yatangaje ko impunzi ziri guhatirwa gutaha zirenga ibihumbi 280,000 zibarurirwa mu nkambi ya Dadab.

Yagize ati:”Ibyo twabonye mu nkambi nta bushake burimo bwo gutaha ku neza”.

Mu kwezi kwa gatanu nibwo igihugu cya Kenya cyari cyatangaje ko inkambi ya Dadab izafungwa imiryango, ubuyobozi buvuga ko iyo nkambi yaba icumbikiye intagondwa z’imitwe y’iterabwoba gusa nta bimenyetso bifatika bagira.

NRC ivuga ko mu gihe cyose izi mpunzi zataha ku ngufu n’umutekano wabo ntiwaba wizewe, ariko NRC ishami rya Kenya rivuga ko impunzi zose zizataha ku bushake zizakomeza  gufashirizwa muri Somaliya.

kugeza ubu impunzi zigera kuri miliyoni zavuye mu byazo naho izindi zigera kuri miliyoni eshanu zabuze ibyo kurya, ikindi kandi ngo nuko abasirikare ba Somaliya bakiri kurwana n’umutwe wa Al Qaeda ishami ryawo ariryo Al Shabab.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rikaba ryatangaje ko ibyo igihugu cya Kenya kigiye gukora bihabanye n’ibyemejwe mu biganiro byo mu mwaka w’1951 birebana n’uburenganzira bw’impunzi nkuko AFP dukesha iyi nkuru isoza ibivuga.

NO COMMENTS

Leave a Reply