Imvune ya Camara Moussa itumye atazakina umukino wa mbere wa Rayon Sport

Imvune ya Camara Moussa itumye atazakina umukino wa mbere wa Rayon Sport

| | Yasomwe inshuro 648 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Camara Moussa rutahizamu w’umunyamali ukinira ikipe ya Rayon Sport ashobora kutazagaragara ku mukino wa mbere wa shampiyona ikipe ya Rayon Sport izakina n’ikipe ya Police kuwa gatanu.

Camara Moussa yagize ikibazo k’imvune kuwa gatandatu tariki ya 08 Ukwakira 2016 ubwo ikipe ya Rayon Sport yari yahuye n’ikipe ya AS Kigali mu mukino wa gicuti ndetse akaba yaravunitse amaze gutsinda ibitego 2 byahaye insinzi ikipe ya Rayon Sport

yatsinze-ibitego-bibiri-ahita-avunika

Nkuko abaganga bari kwita kuri Moussa Camara babitangaje ngo kugirango agaruke mu kibuga ahagaze neza bizamutwara igihe kirenga icyumweru kimwe adakandagira mu kibuga.

b9c5e289cf4b9e9d7cbbfbcd285de5 camara_yavunitse_ikirenge_

Ibi byagaragaje ko atazakina umukino wa mbere wa Shampiyona uteganyijwe kuwa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016 kuri Stade ya Kigali saa 18:00.

BiteganyijweCamara Moussa uzasimburwa na Lomami Frank, ku rundi ruhande abakinnyi barimo Nshuti Savior warumaze iminsi arwaye na Shasir bo bazitabira uyu mukino.

yatangiye-imyitozo-nyuma-yibyumweru-bibiri-arwaye
Nshuti Savior yavuze ko yamaze gukira

1 COMMENT

Leave a Reply