Imvune ya Moussa Camara ihangayikishije bikomeye abafana ba Rayon Sport

Imvune ya Moussa Camara ihangayikishije bikomeye abafana ba Rayon Sport

| | Yasomwe inshuro 195 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Ukwakira 2016 ikipe ya Rayon Sport yari yacakiranye n’ikipe ya AS Kigali mu mukino wa gicuti wo kwishimira igikombe cy’Amahoro Rayon Sport yegukanye muri uyu mwaka, uyu mukino ukaba warangiye ikipe ya Rayon Sport itsinze ikipe ya AS Kigali ibitego 2-0 bitsinzwe na Moussa Camara.

????????????????????????????????????
Rayon Sport

Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ukaba wararanzwe n’umurava ku mpande zombi nubwo hari abakinnyi batagaragayemo ku ruhande rwa Rayon Sport harimo Shasir na Savior gusa ntibyayibujije kwegukana insinzi ndetse bitanayigoye cyane

Moussa Camara watsinze ibitego bibiri(2) by’ikipe ya Rayon Sport ntiyagize amahirwe yo kurangiza uyu mukino kuko akimara gutsinda igitego cya kabiri yahise agira ikibazo cy’imvune ikomeye yatumye anasimburwa igitaraganya na Lomani Frank.

yatsinze-ibitego-bibiri-ahita-avunika

Abafana ba Rayon Sport bahangayikishijwe bikomeye n’imvune y’uyu munyamali bitewe nuko Shampiyona ya AZAM Rwanda Premier League ibura iminsi Mike kugirango itangire.

Rwigema Yves wahoze akinira ikipe ya APR FC ku munsi wejo yari yakinnye umukino we wa mbere kuva yagera mu ikipe ya Rayon Sport

Yves Rwigema wavuye muri APR FC yakinnye umukino wa mbere muri Rayon sports

NO COMMENTS

Leave a Reply