Imvura y’ umuhindo uyu mwaka izaba nke ugereranije n’umwaka ushize

Imvura y’ umuhindo uyu mwaka izaba nke ugereranije n’umwaka ushize

| | Yasomwe inshuro 124 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko mu gihembwe cy’ihinga ry’ imvura y’ umuhindo wa 2016 henshi mu gihugu hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’umwaka ushize biturutse ku miterere yaho.

meteo

Iki kigo kirasaba abanyarwanda guhora bakurikirana umunsi ku wundi impinduka bazagenda bagezwaho n’iki kigo haba kumbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, kikanabibutsa ko iri teganyagihe ryunganirwa n’irya buri masaha atandatu, iry’umunsi umwe, iry’iminsi itatu, iry’umunsi umwe ndetse n’irya buri kwezi.

John NTAGANDA SEMAFARA Umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda, arasobanura zimwe mu mpamvu ibice bimwe bigwamo imvura ibindi ntihagwe aho yavuze ati:”imiterere y’ahantu ukuntu hateye bishobora gutuma hashobora kugusha imvura iruta iy’ahandi, urugero nk’I burasirazuba hateye ukwaho hatandukanye no mu majyarugu bitewe n’ukuntu hameze, nkubu urugero iyo dufite imiyaga ivuye mu kiyaga cya Victoria, iyo miyaga hari ubwo izana ubuhehere, ubwo buhehere bw’umwuka hari ubwo bugera ahantu bukiyongera imvura ikagwa, ariko bituruka kuri ya miterere y’ahantu”.

imiyaga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere kivuga ko cyifashishije ibipimo by’imvura n’ubushyuhe bwo kuri station zo mu gihugu cy’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 45 ishize, iby’ubushyuhe bw’amazi y’inyanja ya Pasifike, iy’ubuhinde n’iya Atlantike n’ibindi bipimo bituruka ku runyurane rw’imiyaga ifata akarere ka Afrika yo hagati n’iy’iburasirazuba, bigaragara ko imvura y’ umuhindo wa 2016 izaba iri ku kigero cy’uko isanzwe igwa mu muhindo mu turere tugize intara y’iburengerazuba n’iy’amajyaruguru, naho mu turere tugize Intara y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo hateganyijwe imvura iri ku kigero cyo hasi ugereranyije n’isanzwe igwa mu bihe nk’ibi.

Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply