Imyaka 20 mu buroko nyuma yo gukekwaho gukorana na Islamic state

Imyaka 20 mu buroko nyuma yo gukekwaho gukorana na Islamic state

| | Yasomwe inshuro 434 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Kuri uyu wa gatanu abagabo babiri bo mu gace ka Milwaukee, bagejejwe imbere y’urukiko nyuma yo gukekwaho gukorana n’umutwe wa Islamic state ubwo ngo bageregezaga kuva mu gihugu cya Mexique berekeza muri Syria.

2f15d8ba-ad38-448c-8302-829efa9ad0b6_w987_r1_s
Ibiro by’ubutasi by’Amerika

Jason Michael Ludke w’imyaka 35 y’amavuko yahamijwe ibyaha byo kugerageza gutera inkunga umutwe w’iterabwoba naho Yosvany Padilla-Conde w’imyaka 30, aza gufasha Jason Michael Ludke,bombi bakaba bagomba gufungwa byibura imyaka 20 ibi byaha biramutse bibahamye.

Ijwi ry’Amerika dukesha inkuru rivuga ko Ludke na Padilla Conde batangiye gukorana ku mbuga nkoranyambaga bapanga kujya muri Syria bavuye Mexique, aho ngo byari kuborohera kugera muri Iraq kwihuza n’umutwe wa Islamic state.

Ludke yavuze ko yabaye umuyisilamu guhera mu mwaka wa  2003, ndetse ngo akaba yarashakaga kuba mu buzima bugendera ku mategeko ya shariya cyangwa ay’isilamu mu rwego rwo guharanira ijuru.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ibiro by’ubutasi by’Amerika byakiriye email ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa cumi irimo abo bagabo babiri, ivuga ko bakeneye iherezo ryiza dore ko bari bafite ibirango bya Islamic State.

1 COMMENT

Leave a Reply