Imyambarire idasanzwe niyo yiganje muri video Asinah agiye gushyira hanze –...

Imyambarire idasanzwe niyo yiganje muri video Asinah agiye gushyira hanze – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 1,706 | Ibitekerezo byatanzwe
2
SHARE

Asinah ukomeje gutera intambwe ikomeye muri muzika ye kuri ubu agiye gushyira hanze indirimbo yitwa “Happy time”, aho izaza izanye n’amashusho yiganjemo imyambarire idasanzwe.

Asinah ni umwe mubahanzikazi Nyarwanda baririmba injyana ya dancehall, kuri ubu akomeje kwagura imikorere agana no mu bihugu byo hanze yu Rwanda akajya kwifashisha aba producer baho mu buryo bwo kugirango akore indirimbo zifite ireme.

Producer Washington niwe wakoze Happy time ya Asinah
Producer Washington niwe wakoze Happy time ya Asinah

Asinah umaze gukora indirmbo zigiye zitandukanye nkaza Do it, Game over ndetse nizindi zitandukanye kuri ubu agiye gushyira hanze indi ndirimbo nshya yakoreye mu gihugu cya Uganda ikozwe na Producer Washington umaze kubaka izina muri kano karere ka Afurika y’ iburasirazuba.

Iyi ndirimbo Happy Time yarangije gufatwa amashusho doreko higanjemo igice kinini cyo ku mazi cyafatiwe ku kiyaga cya Kivu.

Asinah uri kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya
Aba ni bamwe mubazagaragara muri iyi ndirimbo
Ibyinshi muri iyi ndirimbo ni ku kiyaga cya Kivu byafatiwe

Kanda hano urebe Coming soon ya Happy Time igiye kujya hanze

2 COMMENTS

Leave a Reply