Imyambarire mibi y’ igitsina gore igira ingaruka zikomeye

Imyambarire mibi y’ igitsina gore igira ingaruka zikomeye

| | Yasomwe inshuro 3,674 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Imyambarire mibi? Guhera igihe umuntu yakoreye ibyaha, yahise amenya ko afite ingingo zimwe ziteye isoni, arihisha. Imana ije kumureba ntiyahita imubona, imuhamagaye yarisobanuye ati : « Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’ uko nambaye ubusa, ndihisha. »(itangiriro 3 : 10). Imana yamuhaye igisubizo cyiza. Mw’ Itang 3 : 21 : « Uwiteka Imana iremera Adamu n’umugore we imyambaro y’impu, irayibambika. »

Guhera icyo gihe, umuntu yahise atangira kwambara, kuko afite ingingo ziteye isoni. Ijambo ry’Imana mu bakorinto, ryatubwiye ku ngingo zigize umubiri. Aha Pawulo yari yandikiye abakorinto abasaba kuba umwe nk’uko ingingo z’umubiri zuzuzanya. Aha dusomye, yari ageze ku ngingo ziteye isoni atagendereye kuvuga icyo turimo kuvuga muri rino jambo ahubwo agira ngo abafashe, niba muri bo harimo umunyantege nke ntibamwambike ubusa ahubwo bamufashe.

Iri jambo, ni ryiza mu buryo tuvuze haruguru ariko kandi na none mureke tuvuge no ku myambarire y’abagore n’abakobwa iriho muri iki gihe, aho usanga ingingo z’icyubahiro hafi ya zose zitambaye. Ijambo ry’Imana riravuze ngo ingingo z’umubiri zizwi ko ari izicyubahiro gike, ngo nizo turushaho kwambika icyubahiro, rirongera riti, kandi ingingo zacu ziteye isoni nizo zirushaho gushimwa.

Ngaho nawe byumve ubitekereze neza. Mbese ntiwari wabibona ? Umwana w’umwari ukiri muto rwose akanyura imbere y’abantu ibibero biri ku gasozi, umukondo, Amabere, imyenda imufashe igaragaza ubwambure bwe ; ziriya ngingo Bibiriya iravuga ngo n’izicyubahiro gike zigomba kwambikwa .

Akaga karimo ngo n’uko izo ngingo ngo arizo zirushaho gushimwa. Uko gushimwa si kwiza, kuzana ingaruka y’ubusambanyi no gutwara ibinyendaro, no gutera abasore ubuhehesi n’amarari y’ubusambanyi, umuntu akagenda mu muhanda ari ikigusha cyangwa ari umutego, abamurebye bose bakerekeza inzira ya gehinomu (inzira y’umuriro w’iteka). Ukagenda woreka imbaga. Abagenda amajosi yahengamiye inyuma hafi yo gukora impanuka, abarara barota ibijyanye na za ngingo washize ahagaragara, n’ibindi byinshi.

Muntu w’Imana , aya magambo n’ayukuri kandi n’ayo kwizerwa. Birakwiye ko tugira isoni nk’izo Adamu na Eva bagize, tukambara ibidukwiye. Imana yambitse umuntu rimwe, ntituzayibona imanutse izanywe no kutwambika. Izo ngingo ziteye isoni mbese zirambaye ? zahawe icyubahiro zikwiriye ? Imana iguhe umugisha niba ubikora kandi ukomeze, Imyambarire mibi uyivemo.

Hari n’abandi bumva ko ari ugukabya, ariko Bibiriya niko ivuga. Ijambo ry’Imana riduhamagarira gukiranuka kugira ngo tuzabone ubugingo buhoraho. Ngwino tugendere mw’ijambo ry’imana twambara ibidukwiye nk’abari n’abategarugore bizihiye umwami wacu Yesu Kristo twibagirwe Imyambarire mibi, Amen.

1 COMMENT

Leave a Reply