Indemyabigwi za Gicumbi  Rucagu yabasabye gukomera ku cyizere bagiriwe

Indemyabigwi za Gicumbi  Rucagu yabasabye gukomera ku cyizere bagiriwe

| | Yasomwe inshuro 471 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gikorwa cyo gufungurira amarembo intore z’Indemyabigwi zigahabwa izina n’ikivugo za karere ka Gicumbi mu muhango witabiriwe n’umutahira mukuru w’intore ku rwego rw’igihugu bwana Rucagu Boniface yabibukije ko Leta yabagiriye icyizere bagahabwa imirimo ikomeye yo kurerera igihugu.

img_2383

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2017 nibwo intore z’Indemyabigwi za karere ka Gicumbi zigera kuri 605, harimo abagabo 410 ndetse n’abagore 195 bahawe ikivugo ndetse bagakingurirwa amarembo mu itorero nk’intore.

Uyu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye z’igihugu harimo umutahira mukuru w’intore ku rwego rw’igihugu inzego z’ingabo na Polisi ndetse ni uwaje ahagarariye minisitere y’uburezi mu rwego rw’igihugu.

Indemyabigwi
Umutahira mukuru w’intoreRucagu Boniface, Umuyobozi mukuru wa Polisi mu karere hamwe n’umuyobozi uhagarariye iyi site

Boniface Rucagu yabasabye ko bajya kubiba imbuto mu bana b’u Rwanda y’ubunyarwanda akaba ariyo bikenyera, izi Indemyabigwi Rucagu yaberetse ko uburezi ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’u Rwanda ko aribo barema abazasigara bakomeza ibirimo gukorwa ubu ngubu.

Yongeye ku bibutsa ko badakwiye gutesha agaciro icyizere leta ya bagiriye cyo kuremya aho yasobanuye neza ko kuremya ari ugukora ibiramba, Rucagu yagize ati: “Nk’abarezi icyo musabwa ni uko u Rwanda rwagera ku cyerekezo rwihaye aho mugomba kubaka abazatuma ibigwi by’u Rwanda bigerwaho kandi bigahoraho buri wese yumve ko ari inshingano ze zikomeye.”

Umwe mu barezi Ndahimana Ferdinand witabiriye iri torero yabwiye Touchrwanda ko ari ibya gaciro kuba yarabashije kwitabira iri torero kuko agiye gutoza indangagaciro nyarwanda abo arera.

Ferdinand yagize ati: “ Iri torero turimo twize indangagaciro zirindwi, tuzashyira mu bana bacu turera kuba umunyarwanda ari byo bivuga ko twese twasenyera umugozi umwe tukaba umwe.”

Mu Rwanda rwose harabarurwa abarezi bagera kuri Miliyoni babashije kwitabira itorera mu gihe uyu mwaka abari mu itorero hirya no hino mu Rwanda babarurirwa ku 60,000 aho bafite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umurezi mu kubaka u Rwanda twifuza”.

Indemyabigwi Gicumbi
Morale yari yose mu Ndemyabigwi
img_2428
Bacinye akadiho karahava

NO COMMENTS

Leave a Reply