Ingangare iritegura gushyira ahagaragara ibihangano yafatanyije na Ngarukiye mbere yuko batandukana

Ingangare iritegura gushyira ahagaragara ibihangano yafatanyije na Ngarukiye mbere yuko batandukana

| | Yasomwe inshuro 600 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ingangare itsinda ryari risanzwe rigizwe n’abasore batatu aribo Daniel Ngarukiye, Charles Uwizihiwe na Lionel Sentore baritegura gushyira imwe mu mishinga bakoranye na Ngarukiye Daniel utazabasha gukomezanya nabo kubera impamvu zo gutura mu byerekezo bitandukanye bakaba nta buryo babona bwo guhuza imbaraga.

whatsapp-image-2016-10-30-at-13-59-53

Umuhanzi Ngarukiye yari asanzwe ari umuhanzi ukora indirimbo za Gakondo ku giti cye aho yaje kwihuza na abasore babiri ba Abanyarwanda babarizwa mu gihugu cy’Ububiligi aribo Lionel Sentore ndetse na Charles Uwizihiwe baza kwishyira hamwe bakora itsinda baryita Ingangare.

Mu gutangira, Ngarukiye niwe wasanze aba basore abaha igitekerezo cy’uko bakwishyira hamwe bagahuza ingufu mu kurushaho gukora cyane ndetse no kugeza kurundi rwego injyana gakondo bakoraga nabo barabimwemerera bahuza ingufu.

Hadaciye igihe Cecile kayirebwa aza kumenya ko bishyize hamwe dore ko yari asanzwe akunda ibikorwa bya buri umwe, ni ko kubaha izina bazajya bakoresha abita Ingangare aribyo bishatse kuvuga abishyize hamwe bahamije ibirindiro mu byo bakora.

Bitewe n’impamvu zo gutura mu bihugu bitandukanye bikaba byashobora kudindiza ibikorwa by’itsinda umuhanzi Ngarukiye yafashe icyemezo cyo gusezera ariko yemera gukomeza kubaba hafi mu gihe bamwiyambaje ariko iterambere ry’itsinda ryo rikarushaho kuzamuka.

Ngarukiye yagize ati “Nibyo koko ntabwo  mbarizwa mu ngangare , ndacyari umuhanzi ku giti cyange mbese ndacyasohora ibihangano ku giti cyanjye. Nari nifuje gukorana n’Ingangare noneho tukaba umuntu umwe tukajya dusohorera ibihangano hamwe,  ariko nyuma naje gusanga hazabaho imbogamizi  kuko ntatuye mu gihugu kimwe nabo.”

Ngarukiye yongeyeho ko nubwo ubu ari ku barizwa ku mugabane w’Iburayi bishoboka ko mu minsi iri mbere atazahaguma akerekeza kure birushijeho bitewe n’impamvu z’ubuzima bwa buri munsi.

Twifuje kumenya icyateye na mbere hose kumva ko bakorana bari basanzwe baba mu bihugu bitandukanye dore ko Ngarukiye ubu ari kubarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa mu gihe abandi bari mu Bubiligi.

Ngarukiye yagize ati “…kuva kera nakundaga uko baririmba, mbese yaba Charles cyangwa se Lionel  ni abahanga pe, niyo mpamvu nari nifuje ko twafatanya , ariko nyuma kubwange nabonye ko hashobora kubaho imbogamizi zatuma tutabonana kugirango tubashe gukorana umunsi ku wundi. Kuko iyo tuza kuba twese dutuye hamwe byari kudufasha , ariko   nyuma nabonye ko bitanyorohera kugira ngo mbe ndi kumwe nabo kenshi.”

Ngarukiye nubwo yasezeye mu Ngangare bari bamaze gukorana indirimbo zigera kuri ebyiri arizo “Amahoro” ndetse na “Kamananga” bakaba bari kwitegura kuzishyira hanze mu rwego rwo gutangiza ibikorwa by’Ingangare ku mugaragaro.

Dore bimwe mu bihangano by’Ingangare mbere y’uko bahuza imbaraga 

NO COMMENTS

Leave a Reply