Inkoko irabura mu mudugudu imitima igahagarara ariko umwana yabura abantu bagatuza

Inkoko irabura mu mudugudu imitima igahagarara ariko umwana yabura abantu bagatuza

| | Yasomwe inshuro 817 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ku nshuro ya mbere asura akarere ka Gicumbi, guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse ku kibazo cy’abana bata amashuri, ndetse yibutsa ababyeyi kujya bakurikirana uburere bw’abana babo ndetse n’aho abana baraye, aho kubabazwa n’ inkoko.

akarere ka GicumbiMu mvugo yise isekeje guverineri Musabyimana Jean Claude yavuze ko bibabaje kuba inkoko yabura mu mudugudu abantu ntibaryame, ariko umwana yabura abantu bagatuza.

Yagize ati:”Turabasaba gukomeza gushishikariza abana bacu, abana banyu kujya mu mashuri….Turasaba ko mu mudugudu hirya no hino mumenya ahantu abana baraye, hari ibintu tujya tuvuga bisekeje tukavuga tuti, birababaje iyo ubona inkoko yabuze mu mudugudu nta muntu uryama, birababaje rero kubona iyo abana baraye mu muhanda nta muntu wibaza aho baraye, icyo ni ikinegu dufite twifuza ko gicika abana bose bajye mu muryango bige kugira ngo bazabashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu”.

Kugeza ubu mu karere ka Gicumbi hatangiye ingamba zo guhashya abana bataye amashuri ndetse n’abirwa mu muhanda, aho kugeza ubu aka karere katangiye kwihaniza ababyeyi bafite abana bataye amashuri harimo no kugirana amasezerano na bo byananira bagashyikirizwa inkiko nkuko amategeko abiteganya.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply