Inkongi y’ umuriro yatse mu itorero rya ADEPR ishobora gusiga irisenye burundu

Inkongi y’ umuriro yatse mu itorero rya ADEPR ishobora gusiga irisenye burundu

| | Yasomwe inshuro 475 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Nyuma y’ igihe mu itorero rya ADEPR havugwamo umwuka mubi, bamwe bakajya gushinga iryabo dini ariko bigasa n’ ibihosheje, ubu noneho ADEPR yongeye gucikamo ibice bibiri ku buryo hatagize igikorwa rishobora no gusenyuka.

Nk’ uko bikubiye mu ibaruwa isaba ko abayobozi ba ADEPR bose beguzwa yandikiwe ikigo cy’ igihugu cy’ imiyoborere mu Rwanda (RGB), hari igice kimwe cy’ abayoboke b’idini bashinja abayobozi babo ubuhemu, ubwambuzi ndetse ngo bakaba aho gukemura ibibazo babiteza.

unnamed-1

Aba bakaba ari nayo mpamvu bashingira kuri mpamvu basaba ko abayobozi bakweguzwa bitabaho bakaba baneguzwa ku ngufu.

IBARUWA YOSE IRAGIRA ITI:

“Tumaze kubona aho umuryango wacu ADEPRugeze kubera abayobozi batari inyangamugayo kandi bahinduye imyizerere mwashingiyeho mubemera, bibaye ngombwa ko tubasaba ko mwabafasha bakegura ku neza batabyemera mukabeguza.

Abayobozi ba ADEPR dufite uyu munsi ntabwo ari inyangamugayo, bamwe bambuye abantu barimo n’abayoboke ba ADEPR kandi babikora mu buhemu n’ubwambuzi bukabije (cheques zitazigamiye, n’uyu munsi bakaba bafite imanza mu nkiko)”

Bananiwe gukemura ibibazo by’abo bayobora ahubwo bakaba ari bo babiteza (gushyira no gukura abantu mu myanya mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuzamura abantu mu ntera batitaye ku mabwiriza agenga umuryango, guha abantu inshingano za gipasitori badafite ubuhamya bwiza n’ibindi.

Ku nyungu zabo batagishije inama abayoboke, umuvugizi n’ umwungirije batangaje ko babaye ba bishop/abasenyeri kandi ibyo bitemewe mu myizerere ya gipantecositi nk’ uko impuguke Jean De Dieu Basabose yabigaragaje mu bushakashatsi yakoze twometse ku mugereka.”

1 COMMENT

Leave a Reply