Inkunga ingana na 200 000 $ ije kunganira EAC kurangiza ikibazo cy’...

Inkunga ingana na 200 000 $ ije kunganira EAC kurangiza ikibazo cy’ u Burundi

| | Yasomwe inshuro 128 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Inkunga ingana na 200 000 $ ni yo yatanzwe n’igihugu cy’ Ubushinwa gufasha umuryango w’ibihugu by’iburasirazuba(EAC) kurangiza ikibazo cy’ u Burundi binyuze mu biganiro by’amahoro.

Umuyobozi w’ibikorwaremezo mu bunyamabanga bw’ umuryango w’ibihugu by’iburasazuba Bwana Philip Wambugu asinya aya masezerano akaba yashimiye byimazeyo igihugu cy’ Ubushinwa inkunga gitanze igiye gufasha ibiganiro by’amahoro mu gihugu cy’ uburundi gukomeza.

14454602_1859881540898309_967840471_n

Kuruhande rwa reta y’ Ubushunwa nk’uko The Citizen itangaza, umujyanama wa ambasade y’Ubushinwa muri Tanzania Gou Haodong avuga ko urugendo rw’amahoro mu gihugu cy’ u Burundi ari inshingano ya buri wese.

Akaba yasabye ibihugu bigize EAC kwihutisha ibiganiro biyoborwa n’ uwahoze ari perezida wa Tanzania Benjamin Mkapa. Iyi nkunga ije nyuma yibiganiro ku kibazo cy’ uburundi byabaye ariko uwahoze ari perezida wa Tanzania Mkapa akaba n’umuhuza wa reta ya Pierre Nkurunziza n’abatavuga rumwe na we agaragaje ikibazo cy’inkunga idahagije.

Umutekano muke mu Burundi watangiye nyuma y’uko perezida nkurunziza kwanga kwegura akiyamamariza manda ya gatatu yaje no gutsindira mu kwezi kwa karindwi nyuma akarahira nka perezida.

Kuva muri Mata umwaka ushije abantu barenga bakaba barahunze berekeza mu bihugu by’abatunyi harimo n’ u Rwanda abandi bakicwa kugeza uyu munsi hakivugwa ubwicanyimu burundi.

Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply