Inkuru yakababaro: Umwe mu banyamuryango ba Mukura Victory Sport yitabye Imana

Inkuru yakababaro: Umwe mu banyamuryango ba Mukura Victory Sport yitabye Imana

| | Yasomwe inshuro 706 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wambere tariki ya 28 Ugushyingo nibwo Umuryango wa Mukura Victory Sport et Loisir watanze itangazo ry’ Inkuru yakababaro bamenyesha abanyamurango n’abafana ba Mukura bose ko Byemayire Lambert wari umunyamuryango yitanbye Imana azize uburwayi mu bitaro by’Umwami Faisal kuri uyu wa mbere, tariki ya 28 Ugushyingo 2106.

Umunyamabanga mukuru wa Mukura, Niyobuhungiro Fidele avuga ko urupfu rwa Byemayire ari igihombo gikomeye kuri Mukura no kuri Sport y’u Rwanda muri rusange.

15211609_1306664389365154_2110155368_n
Byemayire Lambert witabye Imana

“Byemayire yari umunyamuryango w’ingenzi muri Mukura, yafashije byinshi mu iterambere ry’ikipe yacu kandi yari akiyiba hafi mu buryo bwose. Birumvikana rero tubabajwe n’uko ubu atakiri kumwe natwe, gusa ibyo yakoze akiri ku isi bizabera abakiri bato urugero rwiza. Muri ibi bihe bikomeye twifatanije n’umuryango we.”
Uretse kuba umunyamuryango wa Mukura, Byemayire yari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.
Ibijyanye n’imihango yo kumuherekeza Mukura izabibagezaho ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter.
Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply