Incamake ku mateka ya Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’ imyaka 59...

Incamake ku mateka ya Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’ imyaka 59 amaze avutse

| | Yasomwe inshuro 699 | Ibitekerezo byatanzwe
5
SHARE

Itariki nk’iyi mu 1957 nibwo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabonye izuba avukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Paul Kagame yinjiye mu mateka nka perezida wa 6 w’u Rwanda, ndetse afatwa nk’uwari ku isonga mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 

Perezida Paul Kagame yavutse ku itariki ya 23 ukwakira 1957 ku musozi wa Nyarutovu mu cyari Komini Tambwe mu cyahoze ari Perefegitura Gitarama ubu ni mu karere ka Ruhango.

Paul Kagame yavuye mu gihugu n’umuryango we muri 1961 afite imyaka ine, kubera ibikorwa by’ubwicanyi n’itoteza ryakorerwaga Abatutsi kuva muri revolisiyo yo mu mwaka w’1959.

Umuryango we wahungiye ahitwa Gahunge, mu karere ka Toro mu gihugu cya Uganda. Paul Kagame amashuri ye yisumbuye yayigiye ku ishuri ryisumbuye rya Ntare School i Mbarara, ayakomereza kuri Old School i Kampala kuva mu 1972 kugeza mu 1976.

Ku myaka 22, ni ukuvuga muri 1979, yagiye muri Tanzaniya ahari ikigo cyitorezagamo ingabo zigamije kurwanya akarengane muri aka karere, aho yahuriye n’uwaje kuvamo perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni, aho bafatanyije mu ntambara yo guhirika ingoma y’igitugu ya Idi Amin Dada, hifashishijwe umutwe wa NRA (National Resistance Army) wari ushyigikiwe na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu mwaka w’ 1986, nibwo Yoweri Kaguta Museveni yabaye perezida wa Uganda maze abenshi mu banyarwanda bafatanyije kurwana iyo ntambara bagirwa abasirikare bakomeye mu gisirikare cya Uganda, Paul Kagame ahabwa ipeti rya Major ndetse ahabwa umwanya w’umuyobozi wungirije mu rwego rw’iperereza mu ngabo za Uganda. Nyuma gato yaje kwerekeza mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika kwiga ibijyanye n’igisirikare.

Kagame Paul

Paul Kagame na Fred Rwigema 

Nyuma y’urupfu rwa Gen.Fred Rwigema,Paul Kagame yahise ava muri Amerika aza kuyobora ingabo zari iza RPA ku rugamba rwo kubohoza igihugu rwari rurimbanyije icyo gihe. Paul Kagame yayoboye izi ngabo kugeza n’igihe zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Ku itariki ya 19 Nyakanga 1994 kugeza muri Mata 2000 nyuma y’urugamba rwo kubohoza i gihugu Paul Kagame yabaye Visi Perezida w’u Rwanda ndetse na Minisitiri w’Ingabo.

Ku itariki ya 17 Mata 2000, Paul Kagame yabaye perezida w’u Rwanda nyuma yo kwegura kwa Pasteur Bizimungu. Ku itariki ya 25 Kanama 2003, Paul Kagame yatorewe kuyobora igihugu kuri manda ye ya mbere. Ku itariki ya 9 Kanama 2010 Paul Kagame yongeye gutererwa kuyobora manda ye ya kabiri.

Paul Kagame n’umuryango we…

Tariki ya 10 Kamena 1989, mu gihugu cya Uganda nibwo Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bambikanye impeta basezerana kubana mu rukundo n’ubwuzuzanye nk’umugabo n’umugore. Kugeza ubu uyu muryango ufitanye abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Kagame PaulKu munsi w’ubukwe bwabo

Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa Wikipedia, Jeanette Kagame yari yarahungiye mu gihugu cya Kenya, kimwe na Nyakubahwa Paul Kagame nawe akaba yari umwe mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga na politike y’ivangura yahozeho mu gihe cya Leta ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nawe akaba yari umunyamuryango wa FPR anashyigikiye igitekerezo cyo gutahuka mu Rwanda.

Uyu muryango nyuma yo gusezerana kubana batangiranye urugendo rurerure rw’ubuzima ndetse bombi bongera gutahuka mu gihugu cyabo mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara y’urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugamba rwari ruyobowe na Major P Kagame nyuma y’uko Fred Rwigema yitabye Imana mu ntangiriro y’uru rugendo rurerure.

Kagame Paul

Nyuma yo gutahuka mu gihugu cyababyaye, bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyari kimaze kuzahazwa n’intambara, politike mbi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abarenga miliyoni.

Mu gihe Nyakubahwa Perezida Kagame yari akomeje ibikorwa byo kugarura umutekano mu gihugu no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ku rundi ruhande Jeannette Kagame nawe yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha birimo guteza imbere uburenganzira bw’umugore, uburezi, imibereho myiza y’abaturage cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugeza ubu abanyarwanda bishimira intambwe perezida P. Kagame amaze kugeza ku gihugu cyabo ndetse n’uburyo akiyoboyemo. Ijabo rya Perezida Kagame kandi rinamuhesha agaciro gakomeye no hanze y’u Rwanda, aho uyu muyobozi yagiye akura ibihembo bitandukanye, ndetse akanatanga umusanzu mu bitekerezo n’inama.

Ntitwabura kuvuga kandi ko hari ibikorwa remezo byagiye bimwitirirwa mu mijyi imwe n’imwe ya Afrika, urugero nk’umuhanda wamwitiriwe uherereye Lilongwe mu murwa mukuru wa Malawi, Kagame Hoteli LTD iherereye i Dar Es Salaam n’ibindi.

Kagame Paul

Umuhanda witiriwe Paul Kagame uherereye mu murwa mukuru wa Malawi, ngo utera ishema abanyarwanda batuye muri iki gihugu

Touchrwanda.com iboneyeho kwifuriza isabukuru nziza nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umuryango we!

5 COMMENTS

Leave a Reply