Intandaro yo kwirukanwa kwa Miss Vanessa na Miss Teta Sandra yamenyekanye

Intandaro yo kwirukanwa kwa Miss Vanessa na Miss Teta Sandra yamenyekanye

| | Yasomwe inshuro 5,817 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu minsi yashize Miss Vanessa ndetse na Miss Teta Sandra batandukanye n’abakunzi babo, ndetse kuri Miss Vanessa we n’umukunzi we Olvis byari byamenyekanye ko uyu mukobwa yambariye ukuri Olvis, ibi bikaba bitarashimishije abatari bake.

cover

Aba bakobwa uko ari babiri bari basanzwe bakora ikiganiro kuri TV10 cyitwa Rwandaful, gusa iki kiganiro cyari kimaze igihe kirekire kitagikorwa, ndetse nta n’impamvu yari yaratangajwe yateye iki kiganiro guhagarara.

teta

Amakuru yizewe ashimangira ko ubuyobozi bwa TV 10, tariki 30 Kamena 2016 bwicaye bukaganira kuri aba bakobwa, bugasanga barambaye icyasha gishobora gutesha agaciro iyi televiziyo mu gihe bakomeza gutambutsa iki kiganiro, bakanzura ko babahagarika n’ikiganiro kigahagarara.

tt
Miss Teta Sandra

David Bayingana nk’umwe mu bayobozi ba TV10  yagize ati “Nibyo koko aba bakobwa bizweho n’ubuyobozi busanga ikiganiro cyabo gikwiye guhagarara bitewe n’imyitwarire bavuzweho ishobora guhesha isura mbi televiziyo.”

david
David Bayingana wemezo ko imyitwarire igayitse yabo ariyo ntandaro yo kwirukanwa

Jado Castar umuyobozi mukuru wa TV10 nawe yemeye ko iki kiganiro koko kitagitambuka, ariko avuga ko bandikiye ba nyiri ikiganiro babasaba ko bazaza bakaganira, gusa bakaba batarigeze bitaba cyangwa ngo bagire ikindi basubiza, gusa Uyu muyobozi ntiyeruye ngo avuge ko iki cyemezo kigendanye no kuba umwe muri aba bakobwa yarigambye ubusambanyi yakoranye na Olvis wo mu itsinda rya Active.

Mu minsi ishize Miss Vanessa Raisa yemereye itangazamakuru ko kuba yararyamanye n’uwahoze ari umukunzi we Olvis Mugabo atari igitangaza kuko ari ibintu bisanzwe wakorera umukunzi wawe.

vanessa

Yagize ati “Kuri njyewe numva ko umuntu wese byamubaho. Ntabwo ari ukuvuga ngo ni njye mukobwa wenyine mu Rwanda wambariye ukuri umuntu akunda… Ibyo ari byo byose si njye njyenyine wabikoze mu Rwanda cyane ko si umuhungu uhise wese, yari umusore w’inshuti yanjye dukundana… Ubigaya wese ni uko wenda ashobora kuba ari isugi cyangwa se ategereje kuzakora ubukwe kugirango nawe yambarire ukuri uwo akunda. Gusa simvuze ko ibyo ngibyo ari ibintu byiza cyangwa se abantu bagakoze, gusa nanone ntabwo ntekereza ko naba naraciye inka amabere kuburyo abantu babigaya ngo bancireho iteka.”

NO COMMENTS

Leave a Reply