Intsinzi ya Rayon Sport ishobora gutuma Rutamu areka Sunrise

Intsinzi ya Rayon Sport ishobora gutuma Rutamu areka Sunrise

| | Yasomwe inshuro 2,947 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2016, ikipe ya Rayon Sport yari yakinnye n’ikipe ya Sunrise FC, uyu mukino ukaba warabereye ku kibuga cy’ikipe ya Sunrise I Nyagatare, ukaba wararangiye Rayon itsinze igitego kimwe k’ubusa(1-0)

iiuiuuuuu
Ikipe ya Sunrise, iyoborwa na Rutamu

Uyu mukino wari witezwe n’abantu benshi dore ko aya makipe yari ahanganye ku manota, hibazwa iza kuyobora urutonde, gusa birangira Rayon Sport iyoboye shampiyona.

sunray
Rayon yatsinze Sunrise kimwe k’ubusa

Ikipe ya Sunrise iharagariwe na Rutamu Elie Joe nyuma yo gutsindwa Rutamu yavuze ko agiye kwishakira indi kipe azatoza y’I Kigali akava ku makipe yo mu ntara bitewe nuko abona nta musaruro bari kumwereka.

Mu kiganiro yagiranye na Flash FM, Rutamu yavuze ko intego yarafite ari ukuzihaniza ikipe ya Rayon Sport, none bamutsinze inshuro ebyiri zikurikiranya, akaba yatangaje ko agiye kwishakira indi kipe yo mu mujyi wa Kigali bazakorana, akava mu makipe yo mu ntara.

1412945310_247786_10152323171706555_2145743399225290795_n

Rutamu mu kiganiro yagiranye na Nasri wo kuri Flash FM yagize ati “Njyewe rwose namanitse inkweto pee, kuko ikipe iyo igutsinze ubugira kabiri biba bibabaje, ngiye gushaka indi kipe y’ I Kigali tuzakorana, kandi mboneyeho no kubwira abafana ba Rayon Sport ko ngo Felecitation”
1437003115_img_2127

Haribazwa niba ibyo Rutamu Elie Joe yavuze abihagazeho akaba agiye kurekana na Sunrise

1 COMMENT

Leave a Reply