Iperereza k’urupfu rwa Christian Maniriho rikomeje gukorwa

Iperereza k’urupfu rwa Christian Maniriho rikomeje gukorwa

| | Yasomwe inshuro 266 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu ijororyo ku cyumweru rishyira kuri uyu wambere Christian Maniriho, umukozi w’ikigo nderabuzima cya Nyange mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma yaraye yishwe arashwe n’umuntu utaramenyekana.

Amakuru twabwiwe na IP Emmanuel Kayigi Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba ni ko ubu bari mu iperereza ngo bamenye abari inyuma y’urupfu rw’uyu musore.

IP Kayigi ati  “mu gihe cya saa tatu n’igice ubwo yavaga mu kabari kari hafi aho,  aho bakorera yarashwe n’umuntu utaramenyekana kugeza ubu tugikurikirana, iperereza riracyakorwa,ariko bigaragara ko yaramurashe yamara kumurasa agatoroka, abaturage ntibabashe kumenya uwamurashe, ari nayo mpavu kugeza ubu twahagurutse turi gukorana n’inzego zisanzwe n’abaturage kugirango dufata uwabikoze mu iperereza turimo”.

Emmanuel Kayigi Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba  kandi abwira abantu ko bagomba kumenya ko umutekano uhari, kandi ko abaturage bafatanya n’abashinzwe inzego z’umutekano kuwurinda,aho avuga ati:”icyambere umutekano ntabwo ari uw’inzego z’umutekano gusa, umutekano n’uwa buri munyarwanda wese, icyo dusaba abaturage rero ni uko tugomba gukomeza gufatanya, kuko umutekano urahari kandi buriwese agomba kuba ijisho ry’umuturanyi we, umuntu uba wakoze amahano nk’ayangaya ntabwo aba ari umuntu uba wavuye ahandi, aba afite aho yashyikiye, afite n’uwamucumbikiye, ku buryo batanze amakuru nta guhishira abakoze nabi bafatwa”.

Uyu Christian Maniriho akaba yari umugabo wubatse, afite imyaka 30 y’amavuko, akaba yari atuye mu murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma.

Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply