IPRC KGL na APR zarijije abakunzi ba PATRIOTS na ESPOIR

IPRC KGL na APR zarijije abakunzi ba PATRIOTS na ESPOIR

| | Yasomwe inshuro 286 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Shampiyona ya Basket ball mu Rwanda yakomeje ku gicamunsi cy’ejo ku wa gatanu Tariki ya 13 Mutarama 2017 igeze ku munsi wa 4 aho IPRC KGL na APR zatsinze.

Amakipe nka IPRC KIGALI yakinaga na PATRIOTS BBC umukino warutegerejwe na benshi ku mateka atari menshi ariko ateye amatsiko n’imikino yagiye ihuza aya makipe abiri, ndetse no guhangana bidasanzwe byagiye biboneka hagati  y’imikino yahuje  IPRC-KIGALI na PATRIOTS BBC.

Abafana IPRC bari baje babucyereye

Dore uko umukino wahuzaga IPRC-Kigali na PATRIOTS BBC warangiye:

IPRC-Kigali 80-75 PATRIOTS BBC

1st QT: 15-29

2nd QT: 28-13

3rd QT: 19-20

4th QT: 18-13

Umukino wahuje ikipe ya APR BBC na ESPOIR BBC niwo watangiye  mbere y’uwa IPRC-KIGALI na PATRIOTS BBC guhera i saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, wari umukino wari mo ishyaka ridasanzwe ku mpande zombi, cyane ko amakipe yose yari yuzuye kubijyanye n’imyiteguro n’abakinnyi ndetse n’abafana  babucyereye mu gufana amakipe yabo yari mu kibuga.

Umukino  watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Espoire BBC abasore bayo bari imbere ya APR BBC ubwo agace kambere k’umukino karangiraga, ntibyakomeje uko cyane ko mu gace ka Kabiri ikipe y’APR BBC yagarukanye imbaraga zirenze izo mu gace ka mbere, biranga biba ubyubusa ikipe y’APR BBC ibabera ibamba, na yo yanga kurekura cyangwa kugabanya imbaraga yatangiranye umukino. agace ka kabiri karangira  nako APR BBC iri imbere ya ESPOIR BBC.

Dore uko uy’umukino warangiye:

APR BBC 71-70 ESPOIR BBC

1st QT:16-18

2nd QT:26-18

3rd QT:12-17

4th QT:17-17

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply