Iran: Gari ya moshi 2 zihitanye abatari bake

Iran: Gari ya moshi 2 zihitanye abatari bake

| | Yasomwe inshuro 171 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Iran gari ya moshi ebyiri ziragonganye mu majyaruguru  y’intara ya Semnan mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu , abantu umunani bahita bahasiga ubuzima abandi bagera kuri 50 barakmereka nkuko ibiro ntaramakuru bya Fars bibitangaza.

People gather around two passenger trains that collided in the city of Shahroud, in the north-central province of Semnan, killing several people, in this still frame taken from video, November 25, 2016. IRINN/ via REUTERS TV

“Abantu umunani bapfuye abagera kuri 52 barakomereka, abakomeretse bajyanywe ku bitaro biri hafi aho”.

Kugeza ubu ibitangazamakuru byo muri Iran, ntibiratangaza umubare w’abantu bari bari muri gari ya moshi zombi.

Televiziyo y’igihugu yagaragaje ibice bine bya gari ya moshi, bibiri muri byo byafashwe n’inkongi y’umuriro nkuko umuvugizi wa croix rouge Mostafa Mortazavi yabibwiye Fars.

Yagize ati:”Impanuka yabaye ubwo gari ya moshi itwara abagenzi yagonganye n’indi yari ihangaze “.

kugeza ubu ngo iperereza riri gukorwa ku cyaba cyateye iyo mpanuka.

Iyi manuka yabereye kuri sitasiyo ya Haft-Khan mu mujyi wa Shahroud mu birometero 400 mu burasirazuba bwa Tehran.

NO COMMENTS

Leave a Reply