Iranzi yamaze gusezerana na Aline Uwera imbere y’ amategeko – AMAFOTO

Iranzi yamaze gusezerana na Aline Uwera imbere y’ amategeko – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 4,144 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umukinnyi Iranzi Jean Cmaude ukinira ikipe ya Topolcany mu cyiciro cya 3 mu gihugu cya Slovakia akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, amaze guserena imbere y’amategeko na Aline Uwera kuri uyu wa gatanu.

Iranzi Jean Cluade na Uwera Aline, basezeraniye ku murenge wa Kimihurura, batangira urugendo rushya rw’ubuzima nk’umugabo n’umugore.

Iranzi Jean Claude yemeye kubana na Uwera Aline imbere y’amategeko

Jean Claude Iranzi akaba yaraje mu Rwanda nyuma yo kugira ikibazo cy’ibyangombwa mu gihugu cya Slovakia, aboneraho kuba yasezerana n’umukunzi we w’igihe kirekire. Iranzi yateganyaga gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka, gusa nyuma yo kuza mu Rwanda akaba yarahisemo kuba yabyigiza imbere.

Iranzi Jean Claude yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe yo muri Slovakia, akaba ateganya kuba yazajyana n’umufasha we muri iki gihugu mu minsi iri mbere.

Jean Claude Iranzi ni umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba ateye ikirenge mu cy’abandi bakinnyi, baherutse gusezerana muri iyi minsi ya vuba, barimo na Hegman Ngomirakiza bakinanye igihe kirekire muri APR FC.

NO COMMENTS

Leave a Reply