Isiganwa ry’amamodoka ryaberaga i Huye ryagaruye umwuka mubi ku mpande zitavuga rumwe

Isiganwa ry’amamodoka ryaberaga i Huye ryagaruye umwuka mubi ku mpande zitavuga rumwe

| | Yasomwe inshuro 806 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Guhera taliki ya 15.10.2016 nibwo hatangizwaga irushanwa ry’amasiganwa ku mamodoka mu ntara y’ amajyepfo y’ igihugu ribera mu karere ka Huye rimara iminsi ibiri rinasiga umwuka mubi.

Muntangiriro y’amasiganwa ku ma modoka, umuyobozi mukuru w’intara ya Huye niwe wayatangije, atwarwa muri mwe mu modoka yasiganwaga muri iryo rushanwa. Aya masiganwa yitabiriwe n’ amamodoka  agera kuri 18 ndetse na bamwe mu basore batatu (3) baturutse muri  Afurika yepfo bagenderaga  kuri moto biyerekana basusurutsa bamwe mu bakunzi bari bitabiriye aya masiganwa yarari kubera aho i Huye mu marembo ya stade ya Huye.

30043950750_abb4ac3aed_k-2

Irisiganwa ryaje kwerekeza ahantu hatandukanye haba muri Huye, na Gisagara, bari gusiganwa, ni nyuma yuko kuwa gatandatu batangiye biyereka abakunzi babo ndetse n’abafana babo, cyangwa se bashyushya amamodoka yabo, nkuko benshi bakomeje kubyita (kuzibura imodoka).

Amasiganwa yaje gukomeza ku cyumweru ubwo isiganwa ny’ irizina ryakinwaga, aribwo berekeje muri tumwe muduce twababwiye ruguru,bahatana cyangwa basiganwa bakoresheje ibihe(isaha) ubwo haje kuboneka kimwe mukibazo gisanzwe kibaho,ariko ntibyakiriwe nkibisanzwe bibaho kuko byaje guteza ikibazo kuri bamwe mubari muriryo siganwa.

Ikibazo cyaje kuvuka nuko abakinnyi babiri bambere  baje kunganya amanota cyangwa baje kunganya ibihe, hakoreshejwe ibihe bagiye bakoresha, ubwo uwitwa Gakwaya yanganyaga na Momo usanzwe ari umunyamahanga, ariko ukina nku munyarwanda, cyane ko ibi byemewe cyane mu masiganwa cyangwa muri Fedelation y’amamodoka.

Iki kibazo rero cyaje kuvugwaho byinshi cyane kuko ngo ubusanzwe muri  iyi Fedelation hasanzwe harimo ubwunvikane buke cyangwa kudavuga rumwe kumikorere itandukanye ya bamwe na bamwe  muri  iyinzu ishinzwe isiganwa ku mamodoka.

Ibi byagaragaye cyane mubihe byashize ubwo hageragezwaga gukemura ibibazo binyuze mu bwunvikane bwabamwe mubakinnyi cyangwa bamwe mu bayobozi bayo, kuko harimo na bamwe bashatse guharika gukina uyu mukino.

Iki kibazo rero cy’ umwuka mubi cyaje kuvugwaho byinshi, ariko abari bahagarariye iri rushanwa byabaye ngombwa ko bitabaza ubundi buryo bwabugenwe bw’ikoranabuhanga riba muri buri modoka ikina irushanwa ryo gusiganwa, iri korana buhanga, rikorana nibyuma kabuhariwe rikorera mu isanzure ry’ikirere (saterite), iri korana buhanga kandi ngo riboneka nyuma yigihe kingana n’amasaha asaga 48, nibwo ritanga igisubizo kugihe cyakoreshejwe muri ayo ma modoka.

Ibi bikavugako guhera kumunsi w’ejo hashize kugeza ubu hatari hamenyekana uwatsinze cyangwa uwegukanye iri rushanwa kuzageza amasa 48 arangiye. Biteganyijwe ko nyuma yaya masaha aribwo haribuze gutangwazwa uwegukanye iri rusanwa.

NO COMMENTS

Leave a Reply