Isomere izi Byendagusetsa ugorore imbavu

Isomere izi Byendagusetsa ugorore imbavu

| | Yasomwe inshuro 3,570 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Touchrwanda twabateguriye byendagusetsa uri busome ugatangira weekend wumva uguwe neza, useke ugorore imbavu zawe

Boy-Smiling-Funny-People

1. Umugabo abaza
umwana we ati”” 10 guteranyaho 10 ni
kangahe?? umwana ati”” papa ntabwo mbizi! se
ati igicucu gusa uzapfa utamenye ubwenge!!
Umwana nawe abaza se ati”” papa uhuye na
cheqwe ya 5000Fr na cheqwe ya 3000fr wafata
iyihe se ati”” nafata iya 5000 Fr !!!! umwana
ati”” igicucu gusa niyompamvu uzapfa udakize
ubwo se uzifashe zose waba iki????

2. Joriji Na Rwenya Bari Barimo Kureba
Amakuru Kuri Tv Nuko Hacaho Umugabo Wari Uhagaze Ku
Kiraro
Agiye Kwiyahura Nuko Joriji Ati”ndasheta
5000rwf
Uriya Mugabo Ntabwo Ari Busimbuke!
Rwenya We
Ati”nange Ndasheta 5000rwf Ndabizi
Arasimbuka,.Nuko Kubw’amahirwe Make Ya
Joriji
Wa Mugabo Arasimbuka Joriji Aremera Aha
Amafaranga Rwenya. Ariko Rwenya Yanga
Kuyafata
Ati”ntabwo Nayafata Nakubeshye Njye Nari
Nabonye Amakuru Mu Gitondo Ko
Yasimbutse Joriji
Nawe Ati”oya Yafate Nange ayo makuru Nayabonye Arko
Sinatekerezaga Ko Uriya Muntu Yakongera
Akaba
Ikigoryi Agasimbuka nkuko yasimbutse mu gitondo

3. Umugore ukunda ibintu cyangwa utagira
indangagaciro. z’umuco yatendetse abagabo babiri baziranye, akaba yari afite umugabo ukunda kujya muri misiyo kenshi
yahashingura ikirenge nyamugore agatangira
guha gahunda abasambane be.

Rimwe rero reka umugabo azamubeshye ko
agiye kuri misiyo izamara iminsi ine, ariko akaba yari yarabwiwe ibyo umugore akora
yanga kugendera ku mabwire. Kuri iyi nshuro yashakaga kumwifatira ubwe.

Akiva mu rugo, umugore yahise ahamagara ihabara rya mbere ariha gahunda ya sa yine.

Uwa kabiri amuha iya saa munani [ubwo
wenda uwasa yine yari kugeza nka saa saba
hanyuma undi akaza kurara nta wamenya.]
Uti “Byagenze gute rero ?” Uwa sayine yaje sa tanu n’igice, akihagera umugore ati “Ko watinze kandi sa saba mfite gahunda yihutirwa ? Ngwino tugire vuba !”
Ngo batere intamwe imwe umuntu aba
arakomanze. Yari nyir’urugo ugarutse.

Umugore ngo akureho akarido arumirwa, ati
“Reka nshake agafunguzo.” Yigiriye inama yo gushyira rya habara mu mufuka awegeka imbere y’urugi, nuko akingurira cheri we.

Batangira kuganira ku by’urugendo rwasubitswe, hashize akanya umugabo
yirambika mu ntebe ngo aruhuke.

Rya habara rya kabiri ryo ryaje mbere ho
isaha, ubwo na we aba arakomanze.
Nyir’urugo ati “Uwo ni nde ?” Umugore n’isoni ngo akingure, ati “Ese ni wowe ? Nagize ngo ntukije gutwara imyumbati
yawe. Akira ngukorere ndumva binaremereye !”
Umugabo n’ubwoba arikorera, ageze imbere hari umuferege aturamo cya gifuka akeka ko
ari ibyumbati bibisi koko arigendera.

Mu gitondo ajya kureba inshuti ye bari
bamubwiye ko yinjiye ibitaro, agezeyo
baraganiraaaa ; umurwayi ati “Sha wahora ni iki ko nahuye n’impanuka !” Ati “Nagiye kubinda ahantu nyir’urugo arahansanga umugore anshyira mu mufuka, hashize akanya haza ikindi kigabo cy’ikigome umugore arakinkorera ngo ni imyumbati. Cyaragiye kinkubita mu muferege imbavu ubu basanze zavunaguritse, umutwe wo sinakubwira mbese
gukira kwanjye ni hamana.”

Uwari amuteze amatwi ati “Yoo ! Pole sana ndugu ! Sinamenye ko ari wowe bankoreye
mba naratuye gahoro.

NO COMMENTS

Leave a Reply