Italiki ya The Ben mu Rwanda yamenyekanye ndetse n’ abahanzi bazakorana

Italiki ya The Ben mu Rwanda yamenyekanye ndetse n’ abahanzi bazakorana

| | Yasomwe inshuro 4,602 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzi The Ben ukumbuwe n’ abanyarwanda cyane bitewe n’ igihe amaze muri Amerika kuri ubu hatangajwe italiki uyu muhanzi azaza gutaramira ku ivuko rye i Kigali mu gitaramo kizwi nka East African Party.

Taliki ya 1 Mutarama 2017 mu gitaramo gisoza umwaka wa 2016 kinatangira undi wa 2017 nibwo umuhanzi The Ben azaba ataramira Abanyarwanda bamaze imyaka isaga irindwi batabona uyu muhanzi mu gihugu cyu Rwanda, nubwo ibihangano bye bibageraho kandi bakabyishimira cyane usanga kuri ubu abenshi bafite amatsiko yo kongera kubona Ben imbere yabo ari kuririmba umuziki w’ umwimerere yiyerekana mu buhanga bwe.

The Ben

Kuri ubu nubwo hataratangazwa abahanzi bo mu Rwanda bazakorana na Ben ku rubyiniro rumwe, ariko itsinda rizaba riri gucurangira The Ben ryo ryamaze gutangazwa hakiri kare kugirango habeho n’ imyiteguro yo kwiga imicurangire y’ indirimbo za Ben.

“Direction  Band” niyo yamaze kwemezwa nka band izaba iri gucurangira The Ben. Iri tsinda ryitwa ‘Direction Band’, ni itsinda rimaze kwamamara cyane mu bitaramo bitandukanye bigenda bibera mu Rwanda birimo n’ibikomeye nka Guma Guma. Ubu nibo bahawe akazi ko kuzacurangira The Ben.

The Ben

Iri tsinda rigizwe n’ abacuranzi bagera ku munani, bose bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 20. Kuba aribo bahawe icyo kiraka ngo n’ibyo gushimira Imana si ku bwabo.

Nta munyamahanga uririmo. Uko ari umunani ni abanyarwanda. Niyikiza Robert uhagarariye iri tsinda, avuga ko ari ibyo kwishimirwa cyane kuko ubusanzwe ibitaramo bikomeye byahabwaga abandi bantu batari abanyarwanda kandi atari uko badashoboye.

NO COMMENTS

Leave a Reply