Italy: Umutingito ukomeye washenye amazu

Italy: Umutingito ukomeye washenye amazu

| | Yasomwe inshuro 160 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umutingito ukomeye cyane wakubise hafi n’ahitwa Norcia mu gihugu cy’Ubutaliyani rwagati mu mujyi, usiga ushenye amazu menshi cyane.

umutingito

Uyu mutingito ukaba uje amezi abiri nyuma y’aho undi ukomeye wakubise iki gihugu cy’ Ubutaliyani, ugahitana abantu barenga 300, ugasenya n’imijyi myinshi muri icyo gihugu.

Umutingito wo kuri iki cyumweru wapimaga 6.6, ukaba wari munini kurusha uwo mu minsi yashize, ukaba wumvikanye kugera mu birometero 1.5km (0.9 miles).

road_afp

Kugeza ubu ntiharatangazwa niba hari uwaba yahitanwe n’uyu mutingito wumvikanye kugeza mu murwa mukuri w’Ubutaliyani Rome.

Comisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imihindukire y’ubutaka n’ikirere yo muri Amerika itagaza ko wakubitiye mu birometero 68km, mu majyepfo y’iburasirazuba bwo mu karere ka Perugia, hegeranye n’umujyi mutoya wa Norcia.

umutingito

Abatuye muri ako gace birikiye hanze mu mihanda nyuma y’uwo mutingito kubera ubwoba.

 

woman_ap

NO COMMENTS

Leave a Reply