Itariki ya shampiyona ya Basketball yamenyekanye

Itariki ya shampiyona ya Basketball yamenyekanye

| | Yasomwe inshuro 84 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu mwiherero wahuzaga abayobozi bamakipe n’ubuyobozi bwa Ferwaba ishyirahamwe ry’umukino w’intoki (Basketball) mu Rwanda, ryatangaje imwe mu myanzuro yavuye muri iyo nama nk’itariki ya shampiyona ya Basketball.
14958528_1283175328380727_720471796_n

Iyi nama yo kuwa 06 ugushingo 2016 yabanjirijwe ni ndi nama rusanjye isanzwe yo kuwa 23 ukwakira 2016 yariyo kumva nokumenya, bimwe mu bibazo cyangwa bimwe mu bitekerezo by’abanyamuryango ba FERWABA, haza gufatwa igihe cyo kubyigaho ndetse no kunononsora amategeko nibyo bitekerezo n’ibibazo byagaragaye mu mwiherero wambere.

1477233950_14729141_543197199208967_5457727164488214388_n

Muri iyi nama kandi hagaragaye abandi banyamuryango basbye kwinjira muri bamwe mu banyamuryango biri shyirahamwe, ku munsi wejo nibwo aya makipe uko ari abiri ariyo REG na BK yemerewe ku mugaragaro ko ashyizwe mu makipe azitabira amarushanwa y’ikiciro cyambere cya Basketball mu Rwanda umwaka wa 2016-2017, ari nako kuba banyamuryango ba Ferwaba.

Dore imwe mu myanzuro y’inama rusange ya FERWABA yabaye kuwa 6 Ugushyingo 2016, mu cyumba cy’inama cya MINISPOC.

1. Havuguruwe amategeko agenga amarushanwa (Reglements Generaux des compétition), Zimwe mu ngingo zemejwe:

  • Abanyamahanga muri match ni 2.

Ikipe yemerewe kwandikisha abanyamahanga batarenze 5 muri saison.

  • Buri mukinnyi agomba kugira contrat yanditse n ‘ikipe ye.

Minimum ya transfer fees ku mukinnyi ugifite contrat yavanywe kuri 500, 000 FRW igirwa 1, 000, 000 FRW.

  • Ikipe itwaye championnat hamwe n’itwaye playoffs nizo zisohokera igihugu.
  • Buri kipe senior igomba kugira junior nazo zigakina championnat muri format yazo izagenwa nyuma.
  • Hemejwe ko Imikino ibanziriza Shampiyona izatangira kuwa 12 Ugushyingo 2016
  • Hemejwe ko Shampiyona y’umwaka 2016-2017 izatangira kw’itariki ya 25 Ugushyingo 2016
  • Hemejwe ko amatora y’ubuyobozi bushya bwa FERWABA azaba mu kwezi k’Ukuboza 2016.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply