Itsinda The Magic riremeza ko rizanye impinduka muri muzika Nyarwanda

Itsinda The Magic riremeza ko rizanye impinduka muri muzika Nyarwanda

| | Yasomwe inshuro 459 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Iri tsinda rizanye impinduka muri muzika muri muzika nyarwanda rigizwe n’abasore babiri aribo Jean Paul (Jay B) na Abdulbaste (Robis), kurubu bakaba bakomeje gutera intambwe muri muzika, dore ko bakomeje gukora indirimbo nyinshi zitandukanye.

the magic

The Magic batangiye gukora muzika mu mwaka wa 2010, kurubu bafite indirimbo nyinshi, gusa izikunzwe cyane muriyi minsi nizitwa Ayaya, Professional, Ndamutsindiye bafatanyije na Sean Breezy.

the magic (2)

Ubwo Manager w’iri tsinda Ndahiro Valens Papy yaganiraga na Touchrwanda yatubwiye ko bifuza kwagura ibikorwa byabo bikagera no mu mahanga, bakanakorana n’ibindi byamamare kw’isi.

papy-2

Yakomeje avuga ko kandi bari mu nzira zo gusinya mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment, akaba ariho bazajya bakorera ibihangano byabo.

NO COMMENTS

Leave a Reply