Ivan Minnaert wahoze atoza Rayon Sport agiye guhabwa izindi nshingano muriyi kipe

Ivan Minnaert wahoze atoza Rayon Sport agiye guhabwa izindi nshingano muriyi kipe

| | Yasomwe inshuro 279 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umutoza Ivan Minnaert ukomoka mu gihugu cy’ububiligi yagarutse mu gihugu cy’u Rwanda aho yaje mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sport, aho bagiye kugirana kuba yayibera umuyobozi wa tekinike.

14642301_183591298752024_3518068543430595897_n

Ivan yavuye mu ikipe ya Rayon Sport, maze yerekeza mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya AFC Leoprads nayo ntiyayimazemo igihe kuko yahise ayivamo yerekeza mu gihugu cy’iwabo.

minaert

Ikipe ya Rayon Sport ibinyujije ku rukuta rwabo rwa Facebook batangaje ko Ivan yaje mu Rwanda mu biganiro bigamije kumvikana uburyo yaba umuyobozi wa tekinike wa Rayon Sport, ndetse ibiganiro nibijyenda neza azahita atangira gukora iyi mirimo.

face-rayon

Inshingano zo kuba umuyobozi wa tekinike w’ikipe zitandukanye cyane no kuba umutoza kuko iyo uri Directeur Technic uba ushinzwe¬†ubuzima busanzwe bwa buri munsi bw’ikipe nko gushakira ikipe abatera nkunga, kumenya ibibazo by’abakinnyi, gushaka amasoko y’ibikorwa by’ikipe, gushaka imikino ya gicuti n’ibindi bitandukanye gusa inshingano zo mu kibuga ntizimureba aba ari z’umutoza.

rayongicumbistar7

Kuba aje muri ibi biganiro ntibivuze ko aje kuba umutoza wa Rayon Sport, kuko ikipe ya Rayon Sport izakomeza gutozwa na Massudi Djuma naho Ivan we akore inshingano ze za Tekinike

NO COMMENTS

Leave a Reply