Inkuru ibabaje ku bafana ba APR FC

Inkuru ibabaje ku bafana ba APR FC

| | Yasomwe inshuro 9,283 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Rutahizamu ukomeye w’ikipe ya APR FC, Sekamana Maxime agiye kumara igihe kigera ku byumweru bitandatu adakandagira mu kibuga nyuma yuko ahuriye n’imvune ikomeye mu myitozo, inkuru ibabaje ku bafana.

maxi

Sekamana Maxime kurubu ari mu bakinnyi b’inkingi za mwamba ba APR FC, dore ko anaherutse kuyihesha intsinzi ubwo bakinaga n’ikipe ya Mukura VS, maze akabasha kuyitsindira ibitego bibiri ari wenyine.

sekaaa

Maxime yagize imvune ikomeye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo ikipe ya APR FC yariri mu myitozo maze avunika igufa ryo mu kirenge.

nyuma-yo-gucishwa-mu-cyuma-bamushyizeho-platre

Kuri uyu wa kabiri Maxime yajyanywe ku bitaro byitiriwe umwami Faisal maze ashyirwaho isima kugirango amagufa yo mu kirenge yatandukanye yongere asubirane, ibi bikaba bizamutwara igihe kingana n’amezi abiri adakandagira mu kibuga.

maxime
Maxime ubu yashyizweho isima kugirango imufashe gukira vuba

1 COMMENT

Leave a Reply