Iyi n’ inkuru nziza ku bakunzi ba Rayon Sport

Iyi n’ inkuru nziza ku bakunzi ba Rayon Sport

| | Yasomwe inshuro 2,804 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Camara Moussa rutahizamu ukomeye ukomoka mu gihugu cya Mali akaba akinira ikipe ya Rayon Sport akomeje kuzahazwa bikomeye n’imvune yagiriye mu mukino wa gicuti wabahuje n’ikipe ya AS Kigali.

img_1806

Moussa Camara amaze hafi ibyumweru bigera kuri bitatu ari muri iyi mvune, ndetse na shampiyona yatangiye ari mu mvune ntiyabasha kubona uko akina.

img_1807

Camara numwe mu nkingi za mwamba za Rayon Sport kuko abafasha kubona insinzi cyane, ndetse n’abafana iyo bamubuze mu kibuga baba bumva badatekanye.

Mu kiganiro Touchrwanda yagiranye n’umutoza wa Rayon Sport Massudi Djuma yatangaje ko Moussa Camara nta cyumweru gisigaye kugirango akire, ndetse ko umukino wa gatatu iyi kipe izakina azawugaragaramo, kimwe n’abandi bakinnyi hafi ya bose bari mu mvune bazaba bagarutse mu kibuga nyuma y’icyumweru.

img_1809
Mu gihe cy’imyitozo aba yiyicariye hanze y’ikibuga

Kurubu ikipe ya Rayon Sport yagiye i Rusizi gukina n’ikipe ya Espoir FC gusa ikaba ifite abakinnyi benshi bari mu mvune batari bubashe kugaragara muri uyu mukino.

Muri abo bakinnyi harimo Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Nsengiyumva Idrissa, Mugheni Fabrice, Muhire Kevin na Senyange Yvan.

myugariro-manzi-thierry-ntiyakoranye-na-bagenzi-be-imyitozo-yuyu-munsi-kubera-imvune
Manzi Thierry myugariro ukomeye wa Rayon Sport nawe ari mu mvune

NO COMMENTS

Leave a Reply