Inkuru nziza ku bafana ba Rayon Sport, Incamugongo ku bakunzi ba APR...

Inkuru nziza ku bafana ba Rayon Sport, Incamugongo ku bakunzi ba APR FC

| | Yasomwe inshuro 2,936 | Ibitekerezo byatanzwe
2
SHARE

Ikipe ya Rayon Sport ikuye amanota atatu i Rubavu nyuma yo gutsinda ikipe ya Marine FC ibitego bitatu k’ubusa (3-0), incamugongo kuri APR FC aho inganyije na Musanze 0-0 mu mikino ya shampiyona yari igeze ku munsi wayo wa kane.

marinesray

Ikipe ya Rayon Sport mbere yuko ijya i Rubavu yari yasezeranyije abafana bayo ko izitwara neza ndetse irabikoze maze ikubitira marine FC iwayo

Ibitego bya Rayon Sport byatsinzwe na Kwizera Pierrot watsinze ibitego bibiri ari wenyine mu gice cya mbere, mu gice cya kabiri ku munota wa 83, rutahizamu ukomoka muri Mali Moussa Camara yatsinze igitego cya gatatu ndetse ikipe ya Marine ibura uko yishyura umukino urinda urangira ari ibitego bitatu kubusa(3-0)

Mu yindi mikino yabaye harimo

  • Mukura 2-1 Kiyovu
  • Musanze 0-0 APR
  • Espoir 1-1 Amagaju
  • AS Kigali 0-0 Bugesera

2 COMMENTS

Leave a Reply