Jack B yasabwe kutagira parapara mugihe ataratanga intandaro y’iharabika ry’umugore

Jack B yasabwe kutagira parapara mugihe ataratanga intandaro y’iharabika ry’umugore

| | Yasomwe inshuro 1,634 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Ku cyumweru mu ijoro nibwo umuhanzi Jack B yanditse ku mbunga nkoranyambaga avuga ko yatandukanye n’ umufasha we Gisele Juru amushinza ubusinzi ndetse n’ ubusambanyi, nyuma yaho kuwa wambere yongera kwandika asaba imbabazi avuga ko yaba yarahubutse.

Bwambere Jack B yanditse inandiko iteye gutya  ” Now mwese mubimenye ntandukanye nuwo nabyaranye nawe ibi ndi muzabimenya now I m free”. nyuma y’ amasaha make yanditse ibi yarongeye yandika andi magambo arinayo yarakarishye cyane kuko yasaga nka cyurira umugore we cyane yibanda kumibanire y’ urugo aho yavuze ko ntacyo akimufasha muri iyo nyandiko ya Jack B yari iteye gutya:  “harya NGO uri zabakire nirirwa ndera abana bange harya NGO urantuze saw music twamenyanye nyikora kugezaho nagikora na video nimwe kubera kwitanga abana ntibana kuzi mbivuganye umujinya kandi mbabaye”.

Jack B n’ umuryango we

Nyuma yo kwandika ibi byose umuhanzi Jack B yabonye ko yakoze amakosa atangira hatarashira umunsi yogera kwandika indi nyandiko ku rukuta rwe rwa facebook asaba imbabazi yisegura ku mugore we ndetse no kumuryango yishinza amakoza anavuga ko yagakwiye gucibwa mu muryango bitewe n’ uburemere bwibyo yakoze bidakwiye.

Jack B yagize ati ” Cherie twakundanye Facebook na whatsapp na IG bitarabaho ….nakoze amakosa akomeye gusa sinatekereje kuburemere bwibyo nandikaga ndetse nirengagije nuwo ndiwe kuko sinatekerezaga ko ibintu nanditse bishobora kugera aho byageze….ibyo natekerezaga byose ni wowe nagombaga kubibwira…nigusize icyasha nacyisize ngisiga umuryango muri rusange kugeza ubu ndumva ndi igicibwa kuri wowe…ngusabye Imbabazi mbikuye kumutima my love @Juru
Twasezeranye imbere y’amategeko gusa sinahemukiye gitifu cg undi wese wadusezeranyije nahemukiye umutima wawe n’uwanjye. Umbabarire wowe…inshuti zanjye nzisabye imbabazi,umuryango wanjye muri rusange ndetse nabandi bose bamfashe ukundi kuntu…Imana by’umwihariko yampuje na Gisele nyisabye imbabazi.

Juru Gisele you are my wife and my life”.

Jack B yakomeje kugenda yandikia ibindi asaba imbabazi yemeza neza ko yabeshyeye umugore we nubwo nta mpamvu yigeze ashyiraho asobanura icyaba cyaramuteye gusebya umufasha we.

Mu magambo yanditse yagize ati: “Rimwe na rimwe mu buzima hari ibyo umuntu abona cg akabibwirwa akaba yafata uko bitari

Umugore wanjye ni umwere imbere y’Imana n’imbere yanjye.
Ngusabye imbabazi kuba nahubutse nkavuga ibitari byo nanjye sinari ngambiriye kukubeshyera gusa byabaye umbabarire ndi umuntu…nakosheje cne

Mbishyize aha nubundi kuko ariho nabinyujije nkubeshyera
Abankunda nabankurikirana mumbabarire

Itangazamakuru naryo ndisabye imbabazi kuba natumye rikwirakwiza ibitaribyo
Umuryango wanjye byumwihariko ababyeyi nabavandimwe ba Gisele hamwe nabana banjye nabo mbasabye imbabazi

Murakoze kuba mumbabarirye”.

Nyuma yo gusaba imbabazi bya Jack B kuko ari umuhanzi usanga afite abakunzi benshi bamukurikirana kuri facebook bamwe bagiye bamugira inama ndetse bakanamusaba kutazajya yiteza abantu ashyira hanze amabanga y’ urugo.

Soma bimwe mu bitekerezo Jack B yagiye ahabwa n’ abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.

jack we

1 COMMENT

  1. Jack B yaretse kuba fake kabisa Ko ibanga ryo murugo rimenywa na banyiraryo. Niyo amakosa abaye arababarirwa for the sake of the children

Leave a Reply