Janet Museveni na Sheebah Karungi bishimiye cyane insinzi ya Uganda Cranes ije

Janet Museveni na Sheebah Karungi bishimiye cyane insinzi ya Uganda Cranes ije

| | Yasomwe inshuro 379 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma yo gutsinda igitego kimwe rukumbi ikipe y’ibirwa bya Comoros maze Uganda ikabona itike yo kujya mu marushanwa y’igikombe cy’afurika Minisitiri w’uburezi na Siporo Janet Museveni yishimiye insinzi y’ikipe ya Uganda Cranes.

g5jviWv

Janet Museven ubona insinzi ya Uganda Cranes nk’igisubizo cy’Imana akaba yari yaje kwihera ijisho umukino wahuzaga Uganda Cranes na ibirwa bya Comoros wabereye kuri sitade iherereye ahitwa Namboole waje kurangira ari igitego 1 cya Uganda cranes ku busa bw’ ibirwa bya Comoros.

Mu ijambo yagejeje kumbaga nyamwinshi yari yitabiriye uyu mukino nyuma y’uko urangira akaba yagize ati “Uyu munsi hamwe n’ibihumbi by’abanyayuganda nihereye amaso uburyo mukatishije itike muri AFCON mukaba mubigezeho nyuma y’akazi katoroshye no gukora cyane, Ndashimira Imana kubera iyi nsinzi Uganda cranes mbakuriye ingofero.”

Janet-1

Uyu mukino ukaba wari witabiriwe na Janet Museveni hamwe n’umuhanzikazi Sheeba Karungi wari waherekejwe n’itsinda ry’abafana be rizwi nka “Sheebaholics” wagaragaje ko akunda igihugu cye by’umwihariko ikipe ya Uganda Cranes.

1

Sheeba avuga ko mu by’ukuri yishimiye umupira w’amaguru ariko n’ubwo umupira warimo ishyaka ryinshi bari bazinduwe n’intsinzi. Mu magambo ye akaba yagize ati “Tumaze gutsinda igitego cya mbere!! Mu by’ukuri nejejwe n’umupira w’amaguru ariko n’ubwo umukino urimo ishyaka twaje gushaka intsinzi”

2

3

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply