Javelin Singers igiye gushyira hanze Album ya mbere y’amajwi

Javelin Singers igiye gushyira hanze Album ya mbere y’amajwi

| | Yasomwe inshuro 174 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Itsinda ry’abanyeshuri b’abakobwa biga muri Lycee Notre Dame de Citaux Javelin Singers basengera mu itorero ASSA KIST KHI bagiye gushyira hanze umuzingo wabo wa mbere w’indirimbo zihimbaza Imana bise “Umwuka Wera” uzaba uri mu majwi ugizwe n’indirimbo 10 mu gitaramo kizaba tariki ya 30 Ukwakira2016.

javelin

Iyi alubumu(Album) Umwuka Wera iteganyijwe gushyirwa hanze kumugaragaro mu gitaramo Javelin Sigers yateguye giteganyijwe kuba ku ya 30 Ukwakira 2016 aho bazaba bari hamwe n’amakorari ndetse n’amatsinda atandukanye.

Muri iki gitaramo hazaba harimo amakorari nka Send us God Muhima, Shallom Singers Remera, Delivrance na Messengers zikomoka Francophone hamwe na God’s Family yo muri ASSA KIST KHI n’itsinda Credo Singers .

credo
Itsinda Credo Singers

Iri tsinda rikaba ryaratangijwe n’abanyeshuri b’abadivantiste bigaga muri Lycee Notre Dame de Citeaux muri 2004 nyuma rihinduka korali mu 2013 bahitamo izina Javelin Singers nk’uko uwahoze ari umuyobozi wabo Uwase Sandrine mu kiganiro na Touchrwanda yadutangarije.

Javelin Singers bisobanuye abaririmbyi b’urumuri bakaba bafite intego yo kumurikira ababazengurutse. Bivuze ko baharanira kubera urumuri no kumurikira abantu babazengurutse. Batangaza ko nyuma y’iyi album y’amajwi amashusho y’izi ndirimbo  zihimbaza Imana azasohoka vuba.

Uwahoze ari umuyobozi kandi ubu  akaba  ahagarariye abanyeshuri basoje amasomo yatangarije Touchrwanda.com ko abarangije bakomeza guhura kugira ngo hatazagira abagenda bakabura.

Ati “Turahura tugakomeza kuvugana kugirango hatagira abagenda bakabura burundu.

Iki gitaramo cyo kumurika album ya mbere y’amajwi giteganyijwe kubera muri kaminuza y’u Rwanda  ishami rya Nyarugenge mu cyahoze ari KIST  kikazabera muri POO1 kuva saa 1:00 kugeza 5:00 kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply