Jay Polly arahigwa bukware n’umusore w’imyaka 25

Jay Polly arahigwa bukware n’umusore w’imyaka 25

| | Yasomwe inshuro 10,874 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Felix Ndayishimiye umusore w’imyaka 25 yavuye I Bugesera aza I Kigali gushaka umuraperi Jay Polly nyuma yuko bahuriye I Nyamata akamusezeranya ko bazabonanira I Kigali mu biryogo ahazwi nko kuri 40.

img_6027

Uyu musore w’imyaka 25 azwi ku izina rya Shuwa Diru ubusanzwe akora akazi k’ubu komvayeri(Convoiyeur) ku modoka zikora ku muhanda wa Bugesera ndetse rimwe na rimwe akaba ajya akora ku modoka zo muri Rusizi, Nyamagabe na Gasarenda akaba avuka mu muryango w’abana umunani(8).

img_6028

Felix yavuye I Bugesera aza I Nyamirambo gushaka Jay Polly wamusezeranyije kuzamushyira mu mashusho y’indirimbo ye.

img_6025

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko aje I Kigali gushaka Jay Polly gusa akaba arimo kumubura, bitewe nuko nimero ya telefoni yamuhaye idakora ndetse ikaba itariho.

img_6029

Yagize ati “Jay Polly twahuriye I Nyamata mu kirori hanyuma ansezeranya kuzanshyira mu ndirimbo ye y’amashusho, mfata itike ndatega ndaza none namubuze sinzi naho ndi bumukure.”

img_6019

Shuwadiru ngo yikundira indirimbo za Jay Polly cyane gusa iyo akunda cyane kurusha n’iyitwa Akanyarirajisho.

img_6024

Uyu musore mu buzima busanzwe ngo akazi akora karamutunze ndetse akaba anafasha iwabo dore ko ku munsi akorera amafaranga ibihumbi bitatu cyangwa se bibiri

1 COMMENT

Leave a Reply