Jimmy Mulisa yagiye mu Budage

Jimmy Mulisa yagiye mu Budage

| | Yasomwe inshuro 366 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umutoza wagateganyo w’ikipe y’igihugu Amavubi Jimmy Mulisa yerekeje mu gihugu cy’ubudage aho agiye mu mahugurwa y’abatoza agiye kubera muri iki gihugu cy’ubudage.

Aya mahugurwa Jimmy yitabiriye azatangira kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Nzeli 2016, nukuvuga ko azamara igihe kingana n’iminsi makumyabiri, akaba azabera mu gihugu cy’ Ubudage muri Hennef Sports Centre, akaba yaratewe inkunga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru aho mu Budage (DFB).

Jimmy Mulisa wagiye wiyerekana cyane hano mu Rwanda, aherutse guhesha ikipe y’igihugu Amavubi inota rimwe, ubwo bakinaga n’ikipe y’igihugu cya Ghana kuri uyu wa gatandatu, bikarangira ari igitego kimwe kuri kimwe (1-1).

jimmy mulisa
Jimmy mu kibuga ku kazi ari kuyobora ikipe ye

 

NO COMMENTS

Leave a Reply