Jose Mourinho ararira ayo kwarika

Jose Mourinho ararira ayo kwarika

| | Yasomwe inshuro 1,558 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Jose Mourinho umutoza wa Manchester united yahawe ibihano bikakaye n’ishyirahamwe rishinzwe umupira w’amaguru mu bwongereza byo gusiba umukino umwe ndetse anacibwa amafaranga akayabo k’amafaranga ibihumbi 58 by’amapound.

Jose Mourinho arazira kuba yarabwiye umusifuzi witwa Marc Clattenburg amagambo mabi cyane ubwo bakinaga n’ikipe ya Burnley.

39d8532200000578-3898602-image-a-133_1478110815046

Jose yabwiye amagambo menshi uyu musifuzi amuziza kuba yabimye penariti kandi umukinnyi we yarakorewe ikosa ari imbere y’izamu, ibi byatumye avanwa mu mwanya w’abatoza maze ajyanwa kwicara mu bafana.

39d8767400000578-3898602-image-a-134_1478110832387

39d952f200000578-3898602-image-a-135_1478110906910

Ibi si ubwambere bimugaragaraho kuko no ku mukino baheruka gukina n’ikipe ya Liverpool nabwo Jose yabwiye amagambo mabi umusifuzi.

39fe762800000578-0-image-a-125_1478110181321

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu bwongereza (FA) ryafashe umwanzuro wo guhagarika Jose umukino umwe ndetse anacibwa amafaranga angana n’ibihumbi 58 by’amapound.



NO COMMENTS

Leave a Reply