Juvenal Marizamunda yasuye abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Juvenal Marizamunda yasuye abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

| | Yasomwe inshuro 156 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda yashimye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti (MINUSTAH) kubera gukora neza akazi kandi kinyamwuga  mu kazi kabo.

Ubwo yasuraga itsinda ry’abapolisi (RWAFPU HAITI 7),  Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi yari ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imari muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commission of Police (ACP) Vincent Sano.

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko abapolisi b’u Rwanda bameze n’uko bakora akazi kabo nyuma y’aho iki  gihugu giherutse kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga, ikaba yarangije ibintu byinshi, bityo bihungabanya imigendekere myiza y’akazi k’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti.

DIGP Marizamunda yagejeje ku bapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti ubutumwa bw’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ndetse  n’impinduka ziherutse kuba, aho inshingano za Minisiteri yari iy’umutekano mu gihugu zahawe Minisiteri y’Ubutabera.

Yakomeje ababwira ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza kubafasha kugira ngo bakomeze gukora neza akazi kab,o abasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire  myiza n’ubunyangamugayo mu kazi.

DIGP Marizamunda yabasabye kandi kwihanganira ibibazo bahura nabyo bagakomeza gushyira mu bikorwa intego zabajyanye, bakarangwa n’ishyaka ryo gufasha abaturage b’iki gihugu bahuye n’ibyago byatewe n’inkubi y’umuyaga.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, nyuma yanaganiriye n’umuyobozi w’abapolisi bose bo mu bihugu bitandukanye biri muri ubu butumwa bw’amahoro muri Haiti.

NO COMMENTS

Leave a Reply