Kabul: Undi umuntu umwe yiciwe mu gace umuryango CARE ukoreramo

Kabul: Undi umuntu umwe yiciwe mu gace umuryango CARE ukoreramo

| | Yasomwe inshuro 130 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’aho ku munsi w’ejo abantu 21 bahitanywe n’igitero cyagabwe n’abiyahuzi b’Abatalibani 91 bagakomereka, i Kabul undi muntu umwe yiciwe ku kigo cy’abakora ibikorwa by’urukundo, nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, gusa ntibirasobanuka neza niba abagabye icyo gitero bari kuri uwo muryango mpuzamahanga ukora iborwa by’urukundo.

KUBUL OKK

Iki gitero cyahawe izina rya Pamlarena cyatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nyuma y’icyari cyagabwe n’Abatalibani nkuko umuvugizi wa Minisiteri Sediq Sediqqi yabitangaje.

Ati:”Ibitero bibiri byatewe mu nyubako, ikibabaje umuturage umwe yishwe abandi batandatu barakomereka”.

Umuryango mpuzamahanga uzwi ku izina rya CARE International ukaba nta kintu uratagaza kuri iki gitero.

AFP ikomeza ivuga ko iki gitero cyabaye nyuma y’iterwa by’ibisasu bitatu muri Kabul byaje gokurikirwa n’umwiyahuzi.

Ibi bitero kandi bije nyuma y’aho umusirikare mukuru yishwe n’bibombe bibiri byatewe hafi ya Minisiteri y’Ingabo.

NO COMMENTS

Leave a Reply