Kamonyi: Twese dushobora kuba umusemburo w’impinduka nziza

Kamonyi: Twese dushobora kuba umusemburo w’impinduka nziza

| | Yasomwe inshuro 106 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abahuzabikorwa b’Ihuriro  ry’urubyiruko  rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano mu karere ka Kamonyi bakanguriwe kuba umusemburo w’impinduka nziza cyane cyane muri bagenzi babo no mu muryango nyarwanda, batanga umusanzu mu guhashya ibiyobyabwenge byo muzi w’ibyaha bitandukanye.

kamonyi

Ubu butumwa babuherewe  mu nama bagiranye   n’umuyobozi  wa Polisi  y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police (CIP)  Ndahimana Gisanga ari kumwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Eugenie Uwimana n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Gacurabwenge.

Mu kiganiro yagiranye n’urwo rubyiruko rwageraga kuri 32, CIP Gisanga yagarutse ku ruhare rwarwo mu guhindura imyumvire y’urundi rubyiruko hagamijwe kururinda  kwishora mu biyobyabwenge bifatwa nk’impamvu nyamukuru ituma rugira imyitwarire mibi muri iki gihe.

Yababwiye ati:”Mukwiriye kuba umusemburo w’impinduka nziza muri bagenzi banyu kuko  muri intangarugero n’abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ibyaha.”

Yakomeje agira ati: “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu. Mwe musobanukiwe ingaruka z’ibiyobyabwenge mukwiriye gukangurira urubyiruko bagenzi banyu ndetse n’umuryango nyarwanda  kubyirinda no gutanga amakuru y’ababyishoramo.”

Yasabye kandi urwo rubyiruko kugira uruhare  mu kurwanya ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango y’aho batuye no kubakangurira kwitabira umugoroba w’ababyeyi  ufatwa nk’urubuga rwo gusuzumiramo ibibazo biri mu miryango no kubishakira umuti urambye.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yasabye urwo rubyiruko gukangurira ababyeyi kwita ku nshingano zabo zo kurera babibutsa ko abaziteshutseho bahanwa, gufatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gutanga amakuru ku bana bataye ishuri mu mirenge bakoreramo, no gukangurira abaturage muri rusange kwitabira amarondo ,umuganda n’izindi gahunda za Leta.

Umuhuzabikorwa  warwo mu karere ka Kamonyi, Kirezi Thassien yagize ati,” Nk’uko twabyiyemeje, tuzakomeza  kurwaya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose; haba mu rubyiruko bagenzi bacu ndetse no mu muryango mugari nyarwanda, kandi turizera tudashidikanya ko tuzabigeraho dufatanyije n’izindi nzego.”

Kugeza ubu mu  gihugu hose hari urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubungabunga umutekano rugera ku 51,500, rukaba mu byo rukora harimo gusanira amazu imwe mu miryango itishoboye, kuyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza no kuyoroza amatungo magufi n’amaremare, ibi bikiyongera ku bukangurambaga rukora hirya no hino bwo kurwanya no gukumira ibyaha nka ruswa, ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

NO COMMENTS

Leave a Reply