Kampala: Impanuka ikomeye ya gari ya moshi ihitanye umuntu umwe-amafoto

Kampala: Impanuka ikomeye ya gari ya moshi ihitanye umuntu umwe-amafoto

| | Yasomwe inshuro 630 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Uganda tagisi itwara abagenzi na gari ya moshi byakoze impanuka, umuntu umwe mu bagenzi bari muri iyo tagisi ahita ahasiga ubuzima abandi barakomereka cyane.

traincrash2-700x465New vision dukesha iyi nkuru ivuga ko umushoferi wa tagisi yatsimbaraye akanyura mu muhanda wa gari ya moshi ubwo polisi yashakaga gukora igenzura ry’ikinyabiziga cye. Uretse umuntu umwe mu bagenzi beri muri iyo tagisi wahasize ubuzima, abenshi mu bagenzi muri iyo tagisi bakomeretse bikabije, bakaba bajyanywe mu bitaro.

Ari umushoferi w’iyo modoka (tagisi), yaba na kigingi we, bose bahise baburirwa irengero, bakaba bari gushakishwa na Polisi y’aho i Kampala.

Reba amafoto y’aho iyo mpanuka yabereye:

traincrash4-700x465-1 traincrash3-700x465 train-703x422 traincrash-700x465 traincrash2-700x465 traincrash1-700x465

NO COMMENTS

Leave a Reply